sangiza abandi

Ibyamamare 10 byize muri Lycee de Kigali

sangiza abandi

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura,” bishatse kugaragaza ko ubumenyi buva mu ishuri ari inkingi ya mwamba y’ubuzima bwiza kandi bufite intego. Muri uru rugendo rwo kwiga, hari amashuri yanditse amateka mu burere n’uburezi mu Rwanda nka Lycée de Kigali.

Muriyi nkuru ntabwo tugiye kurebera hamwe ibyiza bitarondoreka by’ishuri, ahubwo munyemerere twitse ku ngingo igaruka kuri bamwe mu byamamare by’amazina akomeye mu Rwanda, ushobora kuba utaruziko burya bwose bize kuri Lycee de Kigali.

Iri ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ryubatswe ku bufatanye n’Igihugu cy’Ubufaransa maze riza gufungura imiryango bwa mbere mu mwaka w’i 1975. Kuva icyo gihe ryakomeje kugendera ku mahame ya Ministeri y’Uburezi y’Ubufaransa, kugeza mu 1982 ubwo ryegurirwaga Leta y’u Rwanda.

Reka turebere hamwe ibyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda byize kuri iri shuri riri muyindashyikirwa mu mujyi wa Kigali.

1.Kakooza Nkuriza Charles (KNC) Imfurayiwacu

Rwiyemezamirimo Kakooza Nkuliza Charles [KNC] washinze Radio&TV1 akaba anayobora ikipe ya Gasogi United ari mu byamamare byize kuri iri shuri ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye hagati yumwaka w’i 2000-2002, akaba ari naho yaje gusoreza amashuri yisumbuye ibizwi cyane nka Advanced Level mu mwaka wa 2002.

KNC yigeze gutangaza ko muri iki kigo ariho yatangiriye ubuhanzi bwa mbere, aho yakoze igitaramo gikomeye kikabyinamo abarimo umuhanzi Tom Close.

Screenshot

2. Tomclose

Dr. Muyombo Thomas wamamaye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda nka Tom Close, nk’uko twabigarutseho hejuru nawe yize muri Lycee de Kigali hagati y’umwaka wa 2002-2004, akaba ari naho yarasoreje amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2004.

Amakuru avuga ko Tom Close ubwo yigaga muri Lycee de Kigali yari umubyinnyi uzwi cyane kandi ubikora neza.

3. Arthur Nkusi

Umunyarwenya wamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Rwanda nka Rutura nawe yize kuri iri shuri rya Lycee de Kigali, ubwo yari umunyeshuri kuri Lycee de Kigali, Arthur Nkusi yatangije igitaramo yakoraga cyitwaga Did you know? aho yabwiraga abanyeshuri bagenzi be tumwe mu tuntu dutangaje batari bazi ndetse akanabatera urwenya mu nkuru zitandukanye.

4. David Bayingana

Undi muntu w’icyamamare wize ku ishuri rya Lycee de Kigali ni David Bayingana, uyu ni umunyamakuru wubatse izina mu ruhando rw’itangazamakuru rya siporo hano mu Rwanda, Bayingana yize kuri iri shuri hagati y’umwaka w’i 2002-2004.

Ubwo yari umunyeshuri kuri Lycee De Kigali, David Bayingana yarazwi cyane ku buryo yandikaga amakuru ya siporo ndetse n’abakinnyi ku tubaho duto abanyeshuri bari barahawe bagomba kwandikaho amasomo yabo.

5. DJ Pius

Rukabuza Ricky Pius, wamamaye nka Dj Pius yavukiye ndetse akurira mu mujyi wa Mbarara ho mu gihugu cya Uganga, gusa akaba yaraje gusoreza amashuri yisumbuye mu Rwanda. Dj Pius yize muri LDK hagati ya 2005-2007.

6. Junior Giti

Uyu mugabo w’ubatse izina mu mwuga wo gusobanura filime mu Kinyarwanda, ni umwe mu byamamare byize ku ishuri rya Lycee de Kigali, Giti Kimizi Mirefu yize muri Lycee de Kigali hagati y’umwaka wa 2011-2013.

7. Miss Bahati Grace

Nyampinga w’u Rwanda wa 2009, Grace Bahati, nawe yavomye ubumenyi kuri iri shuri, uyu mubyeyi uyu munsi wa bana babiri yize kuri iri shuri icyiciro gisoza amashuri yisumbuye (A level ) hagati y’umwaka wa 2007-2009 aho yahasoreje amashuri yisumbuye muri 2009 mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ubumenyamuntu (MCB- Mathematics Chemistry and Biology)

8. Kanyabugande Olivier Nyaxo

Uyu musore wubatse izina mu ruhando rwa filime zisekeje hano mu Rwanda nawe ni umwe mu bize kuri iri shuri, Nyaxo yize ku ishuri rya Lycee de Kigali hagati y’umwaka w’i 2018-2019 akaba ariho yize icyiciro gisoza amashuri yisumbuye ibizwi nka Advanced level aho yize mu ishami ry’ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire ndetse n’Ubumenyamuntu (PCB)

9. Kenny Kshot

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Rulisa Kenny ariko azwi cyane mu muziki nyarwanda byumwihariko mu njyana ya Rap ku izina rya Kenny K-Shot, uyu muraperi nawe ni umwe mu byamamare byavomye ubumenyi ku ishuri rya Lycee de Kigali.

K-Shot yize kuri LDK, icyiciro gisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level) hagati y’umwaka w’i 2015-2017 akaba yarahize mu ishami ry’Imibare , Ubukungu , ndetse n’Ubumenyi bw’Isi (MEG)

10. Sankara Da Premier

Mutore Isaac niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko abenshi bamuzi mu mwuga wo gusobanura filime mu Kinyarwanda nka Sankara da Premier, uyu musore ari mu bantu bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda bize ku ishuri rya Lycee de Kigali.

Sankara yigiye muri iki kigo icyiciro gisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level) hagati y’umwaka w’i 2010-2012 akaba yarahize mu ishami ry’Imibare , Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi ( MEG).

Ngayo nguko ibyamamare 10 mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda byize ku ishuri rya Lycee de Kigali , ku rutonde rwaba hakwiyongeraho abandi  barimo : Khizz Kizito, Queen Kalimpinya, Pacson, Bably, Miss Yassipi Casmir, Miss Umunyana Shanitah n’abandi benshi.

Photos:

[fluentform id="3"]