Iserukiramuco “Twaje Fest” ryitiriwe Album ‘Twaje” ya nyakwigendera Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan riteganyijwe ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena ku nshuro yaryo ya mbere. Rizitabirwa n’ibyamamare mu muziki nyarwanda birimo Andy Bumuntu, Nel Ngabo na Ish Kevin na bandi 16 bategerejwe
Iri serukiramuco rigiye kuba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi Yvan Buravan yari afite akiri ku Isi yo gukora ibikorwa nk’ibi bihuza abahanzi, agamije gusigasira umuco. Ndetse rikazanarangwa n’ibikorwa byo kumurika ibihangano by’ubugeni Buravan yagiye akora.
Abazitabira iri serukiramuco bazapimwa kanseri y’impindura yibasiye umubare munini ku Isi, ari nayo yatwaye ubuzima bwa Buravan. Umuryango w’uyu muhanzi ugaragaza ko wiyemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.
Binyuze muri Foundation YB iri gutegura iri serukiramuco, bagaragaje ko mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco harimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, umuhanzikazi Boukuru uherutse gushyira ku isoko Album nshya, Alyn Sano na Nel Ngabo. Ni mu gihe hategerejwe abandi 10 bagomba kuzaririmba.
Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.






