Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira, muri BK Arena habereye igitaramo cyiswe ‘Twaje Fest’, cyizihiza ibigwi by’umuhanzi Yvan Buravan, watabarutse mu 2022 azize Kanseri.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo abakunzi b’umuziki wa Buravan n’injyana gakondo muri rusanjye, umuryango n’inshuti ze, ndetse n’abahanzi bagenzi be babanye, maze baratarama biratinda.
Iki gikorwa cyabanjirijwe na gahunda yo kwipimisha Kanseri, mu rwego rwo kwita ku buzima bw’urubyiruko no kumenya uko bahagaze, cyane ko iyi ndwara ariyo yatwaye ubuzima bwa Buravan.
Saa Mbiri zirenga nibwo igitaramo nyirizina cyari gitangiye, abantu bumvishwa indirimbo ’Gusaakara’ na ‘Big Time’ ziri mu zanyuma za Buravan, zakurikiwe no gutarama kw’itorero ‘Ibihame’.
Iri torero ryakurikiwe n’umuhanzi Iradukunda Yves uzwi ku izina rya Impakanizi, aririmba indirimbo ye ’Ndare’, akurikirwa na Ruti Joel waririmbye ndetse abyina gitore, ahagurutsa BK Arena yose.
Hakurikiyeho umuhanzi Jules Sentore waserukanye Bibiliya ari kumwe na Alyn Sano baririmba zimwe mu ndirimbo za Buravan. Bakurikiwe na Man Martin wageze ku rubyiniro afite igishushanyo cy’umuhanzi Yvan Buravan cyaje guhabwa umuryango we nk’impano.
Haririmbye abandi bahanzi batandukanye barimo Andy Bumuntu, France Mpundu, baririmbye ‘On Fire’, bakurikirwa na Ish Kevin waririmbye ‘VIP’ yakoranye na Buravan.
Nyuma DJ Marnaud yacuranze uruvanjye rw’indirimbo ziri kuri album ya nyuma ya Buravan, ikurikirwa n’abandi bahanzi barimo Nel Ngabo waririmbye ‘Zoli’, Ariel Ways na Mike Kayihura wakoresheje amashusho yerekana ko Buravan yapfuye gitwari akoresha ijambo ‘Intore Ntipfa Ica Umugara’
Igitaramo cyashyizweho akadomo n’umuhanzi Juno Kizigenza waririmbye indirimbo ‘Yaraje’, akurikirwa na Massamba Intore washimiye abitabiriye abasaba guhoza ku mutima indirimbo za Buravan no gukomeza kumusabira.
Mu gusoza igitaramo aba bahanzi bose bahuriye ku rubyiniro bari kumwe n’umuryango wa Buravan, bafata ifoto begeranye n’igishushanyo kinini cy’uyu muhanzi.
















