Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko kiri gukora ubushakashatsi ku mbuto nshya cumi n’ebyiri z’ibigori zongerewe ubudahangarwa bwo kwirinda indwara ya nkongwa no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse zitezweho kugabanya igihombo kigaragara mu buhinzi bw’ibigori ku kigero cya 75%.
Umushakashatsi muri RAB,Dr. Athanase Nduwumuremyi, yabwiye UMUNOTA ko izi mbuto zitezweho kuzamura umusaruro w’ibigori mu Rwanda kuko aho zabanje kugeragerezwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Yagaragaje ko zera cyane kandi zikihanganira imihindagurikire y’ibihe, ibyonnyi n’indwara ku kigero cyo hejuru kirenze uko izindi mbuto zibasha kwihangana.
Nduwumuremyi yavuze ko mbere y’uko izi mbuto zigezweho zizanwa mu Rwanda zabanje guhingwa mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, na Ethiopie ndetse hose zatanze umusaruro nk’uko byemezwa na RAB.
,Dr. Nduwumuremyi ati “Izi mbuto y’ibigori twizeye ko izatanga umusaruro urenze uw’izindi mbuto zisanzwe kuko itandukanye cyane n’izari zisanzwe zihingwa mu Rwanda kandi mu isuzumwa ritandukanye twakoze ryatweretse ibisubizo bishimishije ari na byo biduha icyizere ko abahinzi bazayishimira”.
Yakomeje avuga ko izi mbuto zifite umwihariko uzitandukanya n’izisanzwe wo kugabanya kwangiza ibidukikije kuko zikoresha umuti mucye kandi zigahangana n’uburwayi bwa nkongwa busanzwe ari imbogamizi ikomeye ku buhinzi bw’ibigori.
Yagize ati “ Aho izi mbuto zitandukanira n’izindi nuko zifite uburyo bw’ubwirinzi ku ndwara ya nkongwa butandukanye n’izindi mbuto zisanzwe kuko umuhinzi akoresha umuti muke kandi murabizi ko imiti iterwa ku bihingwa ishobora kugira ingaruka ku bindi binyabuzima rero urumva ko harimo no kubungabunga ibidukikije”.
Yavuze ko iyi mbuto yatangiye kugeragerezwa mu turere dutandukanye tw’igihugu nyuma ikazahabwa abahinzi bagatangira kuyihinga.
Yakomeje agira ati “Turi gukorera ubushakashatsi mu turere dutandukanye tw’igihugu harimo, Nyagatare, Musanze, Huye, Rusizi kugira ngo twanzure hanyuma itangire ihingwe”.
Ku bijyanye n’uko imbuto ishobora kuzaba ihenze, RAB yamaze abantu impungenge ivuga ko mu gihe iyi mbuto izaba imaze kumurikwa izabanza ihabwe abatubuzi b’imbuto hanyuma izabone guhabwa abahinzi ku giciro nk’icyo basanzwe bagura ho izindi mbuto zisanzwe, ku buryo buri muhinzi uzifuza kuyihinga azayibona ku buryo bumworoheye nk’uko abona izindi.
Aho izi mbuto zabanje guhingwa zazamuye umusaruro ku kigero cyo hejuru kuko muri Nigeria zazamuye umusaruro w’ibigori ku kigero cya 88% mu 2024.
Mu gihe mu Rwanda byitezwe ko mu gihe zizaba zitangiye guhingwa zizazamura umusaruro ku kigero cya 137% ugereranyije n’uwari usanzwe.
RAB kandi iri mu rugamba rwo kongera umusaruro w’ibigori kuko raporo iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko umusaruro w’ibigori na wo wagabanyutse, kuko wageze kuri toni ibihumbi 481,2 mu gihembwe cya A bigaragaza igabanyuka rya 5,3% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2024, na ho mu cya B uba toni ibihumbi 117, na bwo ugabanyukaho 1,2% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka wari wabanje.










