Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2025, nibwo Perezida wa Sénégal , Bassirou Diomaye Faye, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Ni urugendo rwaranzwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yeretswe uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, anasobanurirwa aho igihugu kigeze mu nzira y’ubumwe n’ubudaheranwa mu myaka 31 Jenoside ibaye.
Urugendo rwe kandi rwasize hasinywe amasezerano atanu y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati y’ibihugu yombi, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.
Umubano w’ibihugu byombi uhagaze ute ?
Kuva mu 2011, u Rwanda rwafungura Ambasade mu mujyi wa Dakar, umubano w’ibihugu byombi wakomeje kwaguka ndetse ibihugu byombi byiyemeza gushyigikira icyerekezo kimwe gihuriweho cyo gushyigikira iterambere ry’Umunyafurika.
Uyu mubano washimangiwe n’inzinduko abayobozi ku mpande zombi bagiriye i Dakar n’i Kigali. Perezida Kagame aheruka muri Sénégal muri Kanama 2025.
Sénégal yohereje uyihagararira mu Rwanda mu 2020, ibihugu byombi bikomeza kwagura ubushuti bituma ku wa 8 Ugushyingo 2025, hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubwokorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe korohereza abaturage bo ku mpande zombi gukora ingedo zo mu kirere.
Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga mugenzi we Sénégal wa Bassirou Diomaye Faye, yavuze ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho birimo no gushyira umuturage imbere.
Ati“ U Rwanda na Sénégal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage imbere, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere. Ibiganiro byacu uyu munsi bishimangira umuhate wo gushyira mu bikorwa aya masezerano.”
Yakomeje ati “Tunasangiye intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa inshingano n’iterambere ridaheza.”
Mu 2016 nibwo uwahoze ari Perezida wa Sénégal , Macky Sall, yagiriye urugendo rw’akazi mu Rwanda, rusa nk’urufunguye amarembo y’ibihugu byombi ndetse ubushuti burushaho gukomera.
Urwo rugendo rwo muri Werurwe 2016 rwa Macky Sall, rwabayemo ibiganiro bitandukanye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi .
Mu rwego rw’Uburezi kugeza ubu hari gahunda zihuza urubyiruko binyuze mu mahugurwa, ubufatanye hagati y’amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda na Sénégal.
Hari n’ibiganiro byagiye biba ku bijyanye no korohereza abanyeshuri guhererekanya ubumenyi.
Imikoranire mu rwego rwa dipolomasi, nayo yarushijeho kwaguka, aho Ambasade za buri gihugu zishinzwe guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, nko koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
U Rwanda na Sénégal kandi bifatanya mu biganiro mpuzamahanga, cyane cyane mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), mu bijyanye n’amahoro n’umutekano.
Mu bijyanye n’ubucuruzi kandi, inzego zo muri Sénégal n’iz’u Rwanda zagiye zigirana ibiganiro bigamije gushora imari hagati y’impande zombi.







