Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko aka karere kafashe ingamba zo kurandura mu buryo burambye ikibazo cy’inzara muri imwe mu Mirenge igize aka karere cyagaragayemo .
Ikibazo cy’inzara cyatumye Inama Njyanama y’akarere , ku wa 7 Ukuboza 2025, yeguza uwari Meya na ba Visi Meya be babiri, nyuma yo kubashinja kutita ku baturage kugeza ubwo inzara itumye batangira gusuhuka, kandi hari ibiryo byari mu bubiko.
Iki kibazo cyagaragaye mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare,Murama na Rwinkwavu yose igize aka karere.
Akarere kafashe ingamba zikomeye
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Agateganyo, w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred , yagiranye na UMUNOTA, yavuze ko koko inzara yagaragaye muri imwe mu Mirenge igize aka karere ariko bihutira gutanga ibiribwa kuri aba baturage bizamara iminsi 45.
Ubuyobozi bwongeraho ko usibye gutanga ibiribwa ku baturage hanafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amapfa mu buryo burambye.
Yagize ati ” Bahuye n’ikibazo cy’amapfa ariko nk’ubuyobozi bw’igihugu habayeho kubegera, no kubafasha, kubunganira kubona bimwe mu bifasha nk’ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibigori. Ariko nanone, habaho no kureba ibihingwa byabafasha guhangana naho hantu harimo imigozi y’ibijumba, imyumbati. “
Akomeza ati ” Abaturage bahawe imigozi y’ibijumba,kandi imvura yakomeje kugwa, uyu munsi urabona ko imigozi yafashe, imeze neza. ”
Ubuyobozi buvuga ko bwateguye pipinyeri zo gutera ibiti bugamije guhangana n’ikibazo cy’amapfa , ibyo biti bikazagira uruhare mu gukurura imvura.
Umushinga wo kuhira ku buso bugari mu Murenge wa Ndego nk’igisubizo
Leta yatangaje ko igiye gushora miliyari zisaga 90 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwegereza uburyo burambye bwo kuhira abatuye Umurenge wa Ndego ukunze kwibasirwa n’izuba ryinshi, hakazuhirwa ku buso bungana na hegitari 2.487.
Uyu murenge kandi ubarizwamo Ikiyaga cya Kibare gihuza u Rwanda na Tanzania, akaba ari na cyo kizakurwamo amazi yo kuhirira abaturage.
Umuyobozi w’aka karere avuga ko uyu mushinga uteganya gutangira mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.
Ati ” Ni umushinga duteganya mu mpera z’uku kwezi kwa kabiri uyu mwaka, uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa, bikaba biri mu rwego rwo kuzahangana n’amapafa muri kiriya gice bikaba bizatanga umusaruro ariko ukazanatanga n’akazi.”
Akomeza ati ” Mu murenge wa ndego uyu mushinga wa KIIWP, ( Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project), ntabwo wakoreragamo, ubu nibwo ugiye gukoreramo , by’umwihariko kwa kuhira ku buso bugari.”
Umushinga wa KIIWP aho uri gukorera uyu munsi, ubona ko nta kibazo gihari, yaba ari ibiti by’imbuto byahinzwe, uyu munsi birasarurwa, bigashyirwa ku isoko kandi uyu munsi ubona ko byahinduye ubuzima bw’abaturage.”
Uyu muyobozi avuga kandi hatangiye gahunda yo guca amaterasi mu mirima mu Mirenge ya Kabare na Murama ariko bikazanatanga akazi ku baturage.
Yasabye abaturage nabo kugira uruhare mu gutera ibiti hagamijwe kurwanya amapfa.
Ati ” Icyo basabwa , ni uko bagomba kugira uruhare mu gutera ibiti , ariko noneho no kubirinda, no kubibungabunga, bikaba ari biti bivangwa n’imyaka. Kandi bagatera imyaka bakurikije ibihe by’imvura.”
Abaturage bo baracyataka inzara
Imirenge nka Ndego na Rwinkwavu, abaturage bo baracyagaragaza ikibazo cy’amapfa n’inzara, kuko iyo mishinga itaragezwa mu bice byose.
bamwe mu baganiriye na UMUNOTA, bavuga ko nubwo bahawe ibiribwa, bagifite ikibazo cy’izuba.
Musengimana Marie, utuye mu Mudgudu wa Mbarara I, mu Kagari ka Mbarara, mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko nubwo ubuyobozi bwabahaye ibiribwa nta kizere bafite ko bazeza imyaka bahinze.
Ati ” Ntabwo umusaruro wagenze neza, muri iki gihembwe cy’ihinga imyaka yarapfuye,ibishyimbo byarumye n’ibigori murabona ko ntacyo tuzakuramo . Cyakoze baradusuye, baza no kudufasha. Badufashije nka kabiri.”
Undi nawe wo muri aka Kagari nawe ati ” Imvura yaraguye nyuma yuko bamaze kuduha ibishyimbo, duhinga amasaka , none dore izuba rirongeye riravuye . Nta kizere dufite ko tuzongera kubaho nkuko mbere twezaga. Ubuyobozi buriya ni ababyeyi, buzakomeza butube hafi , ntabwo tuzapfa bureba.”
Nsengimana Laurent nawe ati “Nk’ubu nakodesheje umurima w’ibihumbi 70 Frw , mpahinga ubudobo 12 bw’ibishyimbo hano muri Mbarara I, nta kadobo na kamwe natoraguyemo. Ubu ndi kubiba amasaka ngo ndebe ko nagaruza amafaranga natanze.”
Muri ka Karere ka Kayonza , habarirwa imishinga nka CDAT, na KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project), ifasha abahinzi kuhira imyaka binyuze muri nkunganire ndetse no kubafasha kubona imari ishorwa mu buhinzi.
Gusa Umurenge wa Ndego wari utaragezwamo ubu buryo bwo kuhira wakunze kwibasirwa n’amapfa ndetse abaturage bagasuhukira mu tundi turere.







One Response
Keep it up, kumakuru meza mutugezaho murashoboye cyane