sangiza abandi

Ibyumba 5, aho kurebera filime n’aho gukorera siporo: Ibintu 8 byihariye mu nzu ya Mutesi Jolly

sangiza abandi

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko inzu ye y’umuturirwa iherereye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali yuzuye.

Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026 yasangije abamukurikira amashusho yerekana inzu ye y’akataraboneka yuzuye imutwaye akabakaba miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze bwaherekeje aya mashusho, Jolly yifashishije ijambo riboneka muri Bibiliya, mu rwandiko rwa Matayo igice cya karindwi umurongo wa karindwi, hagira hati “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.

Muri ubu butumwa Nyampinga Jolly yakomeje avuga ko u Rwanda ari ahantu inzozi ziba impamo.

Dore ibintu umunani inzu ya Mutesi Jolly yihariye:

Iyi nzu y’umuturirwa icya mbere mu bigaragara ni uko yubatse ku buso bunini ni cyane ko ibirimo imbere ari byinshi

1. Iyi nzu ya Mutesi Jolly ifite ibyumba bitanu birimo ubwiherero n’urwogero ndetse n’amatara meza

2. Iyi nzu ya Mutesi Jolly irimo ameza akinirwaho umukino wa Biyari uri mu yikunzwe cyane  n’urubyiruko muri iyi minsi

3. Iyi nzu ya Mutesi Jolly irimo icyumba cyahariwe kwerekanirwamo filime ‘Movie Theater’, bivuze ko atazajya avunika ashaka aho yarebera filime.

4. Iyi nzu ifite kandi pisine yisanzuye hanze , mu gihe azajya akenera koga nti bizajya bimusaba kubunza imitima.

5. Muri iyi nzu kandi hari igice kiswe, Jolly Training Arena, aho azajya akorera siporo ndetse ikaba ishobora gufasha abantu barenze umwe gukora siporo, bivuze ko mu gihe yagize abashyitsi bakunda siporo bashobora gufatanya.

6. Iyi nzu kandi ifitemo icyumba cyahariwe Sauna na Massage, bivuze ko Nyampinga najya ashaka kugorora imitsi ndetse no gukura imyanda mu mubiri iki cyumba kizajya kimufasha

7. Iyi nzu kandi ifitemo icyumba cyahariwe gutunganya imisatsi ‘Hair Saloon’, nka Nyampinga ikijyanye n’ubwiza ni ikintu yitaho cyane bivuze ko ubwiza bw’imisatsi ye buzajya butunganyirizwa i Muhira bitamusabye kujya kure

8. Icya nyuma iyi nzu ifite igikoni cya kijyambere kirimo buri kimwe cyose nkenerwa kugirango amafunguro aboneke ameze neza.

    Iyi nzu ifite amatara y’urwererane

    Photos:

    [fluentform id="3"]