sangiza abandi

ICPAR igiye guhemba ibigo byatanze Raporo z’Imari neza

sangiza abandi

Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR), rwatangaje ko ku nshuro ya gatatu rugiye guhemba ibigo, inzego n’abantu ku giti cyabo bitwaye neza mu kuzuza raporo zikubiyemo amakuru ajyanye n’ibaruramari mu mwaka washize.

Ni ibihembo bizwi nka ‘Financial Reporting and Excellence Awards’ (FREA 2025), kuri iyi nshuro bifite insanganyamatsiko igira iti “Ntibirangirira gusa ku mibare: Gutangaza amakuru y’imari bifite intego n’ingaruka nziza”.

Ni ibihembo bigamije guteza imbere umuco w’Ibaruramari ry’umwuga binyuze mu gushimira ibigo n’inzego birikora neza.
ICPAR ivuga ko ibihembo bya FREA bifunguye ku bigo byose bikorera mu Rwanda birimo ibigo by’abikorera, bitanga raporo ku babaruramari ba ICPAR, amabanki, ibigo by’ubwishingizi, ibigega by’imari, ibigo by’itumanaho, amahoteli n’ibindi ndetse ntibiheza Minisiteri n’inzego za Leta.

Izi nzego zose zahawe amahirwe yo gutanga kandidatire y’abakwiye guhembwa mu byiciro byihariye by’abantu ku giti cyabo.

Itariki ntarengwa yo gutanga inyandiko y’ubusabe ire kuwa 22 Kanama 2025, binyuze ku rubuga: icparwanda.com/frea2025

ICPAR yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bihembo ari “ugushishikariza ibigo gukorera mu mucyo, gukurikiza amahame mpuzamahanga mu gutanga raporo zikubiyemo amakuru ajyanye n’ibaruramari ndetse no kwimakaza gukoresha ukuri mu biva muri izo raporo. “

Uretse ibihembo by’ibigo, ICPAR izanatanga ibihembo byihariye ku bantu ku giti cyabo barimo umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari (CFO) w’umwaka, umubaruramari wo ku rwego rwo hejuru bizwi nka ‘CPA’ w’umwaka, CPA ukiri muto w’umwaka, umubaruramari w’umugore wagaragaje ubudasa mu kazi, ndetse hanatangwe ishimwe ku barangije amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ibaruramari ‘CPA Fellowship’.

Ibi bihembo baherukaga gutangwa umwaka ushize muri Nzeri 2024, icyo gihe hahembwe ibyiciro 12.
Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro avuga ko ibyo bihembo biri kugenda byiyubaka kuko ababyitabira bagenda biyongera, ariko agaragaza ko hakiri ubwitabire buke mu basora n’ibigo by’imari.

Ati” Turashaka umubare mwinshi nk’abasora banini bakabaye bose bitabira iri rushanwa ndetse n’amabanki yose ari mu gihugu n’ibindi bigo byose.

Turishimira ko uyu mwaka hari ubwiyongera ariko dukwiye kuba tubona ibigo byose hano harimo n’inzego za Leta zose”.
Umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo uzaba kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, kuri Hotel Crown Conference Hall i Nyarutarama, guhera saa cyenda n’igice z’amanywa (15h30).

Abifuza kwitabira cyangwa gutanga kandidatire basabwe kwiyandikisha hakiri kare binyuze kuri: imis.icparwanda.com/#/events. Naho abifuza gutanga kandidatire ni kuri icparwanda.com/frea2025-nomination-form .

Photos:

[fluentform id="3"]