sangiza abandi

Icyasunikiye Nyampinga guca umuvuno mushya wo gutyaza imishinga y’urubyiruko rwihebeye ubuhinzi

sangiza abandi

Nyuma yo kubona icyuho kinini kiri hagati y’ubuhinzi gakondo bukorwa n’abahinzi benshi n’ubugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga, Nyampinga Laetitia yafashe icyemezo cyo gushyiraho gahunda igamije guhuriza hamwe no guhugura urubyiruko rukora mu buhinzi kugira ngo rurusheho kugendana n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Nyampinga Laetitia ni umunyeshuri muri Kaminuza Mpuzamahanga ya African Leadership University (ALU), aho yiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Imicungire y’Imishinga (Business Administration). Iyi porogaramu igenewe by’umwihariko abantu basanzwe bakora akazi cyangwa bafite ubunararibonye mu mirimo itandukanye.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza, ni bwo Nyampinga Laetitia yafunguye ku mugaragaro amahugurwa yise AfriTech-AgriXperience Bootcamp, ateganyijwe kumara iminsi ibiri, abera muri Kaminuza ya ALU.

Aya mahugurwa yahurije hamwe urubyiruko rukora ubuhinzi, abafite imishinga itandukanye mu rwego rw’ubuhinzi, ba rwiyemezamirimo bakorera mu buhinzi n’ikoranabuhanga (Agri-Tech) ndetse n’abafatanyabikorwa n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubuhinzi.

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yagaragaje ko 75% by’abatuye Afurika ari urubyiruko rufite inzozi zo gutera imbere, ariko kenshi rudashishikajwe no gukurikiza inzira ikwiye kugira ngo rugere kuri izo nzozi.

Yanasobanuye ko Afurika ifite ikibazo gikomeye cy’umutekano muke w’ibiribwa, agashimangira ko igisubizo kiri mu gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga. Yongeraho ko imyumvire ivuga ko ubuhinzi ari umwuga w’abakene itariyo, kuko ubuhinzi ari amahirwe akomeye y’iterambere.

NyamPinga Laetitia yatangaje ko ‘AfriTech-AgriXperience Bootcamp’ ari igice cy’umushinga w’amasomo ye. Yongeyeho ko igitekerezo cyawo cyaturutse ku kuba ashaka guhuza ubumenyi afite no gushaka ibisubizo by’ibibazo abahinzi bahura nabyo, by’umwihariko mu buhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Intego yanjye ni uguhuza ubuhinzi gakondo n’ubugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga, kugira ngo abahinzi n’urubyiruko batazasigara inyuma. Ndashaka ko abahinzi bibona mu rugendo rw’iterambere, kuko kenshi basigara inyuma mu mpinduka z’iterambere. Urubyiruko rufata ubuhinzi nk’umwuga w’abatishoboye, nyamara ni amahirwe akomeye yo guhanga imirimo no kugera ku iterambere.”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ntego, Nyampinga yashyizeho irushanwa ryo kumurika imishinga mishya mu buhinzi, aho urubyiruko rwagaragaje ihiga indi mu gutanga ibisubizo mu buhinzi. Ikipe yatsinze yahawe inkunga y’ibihumbi 100 Frw yo kubafasha gukomeza guteza imbere umushinga wabo.

Charles Niyomugisha ufite Ikigo Amazing Insect gitunganya ifumbire y’imborera hifashishijwe ibisigazwa by’udukoko duto n’iminyorogoto, ni we wahize abandi. Yavuze ko yishimira kubona ko umushinga we ushyigikiwe.

Ati “Icya mbere ntabwo ari uko dutsinze ahubwo bitwereka ko dushyigikiwe, ndararikira urubyiruko gutinyuka, mu gihe ufite umushinga tinyuka, uwushyire mu bikorwa ugerageze amahirwe. Iki gihembo mbonye kinyongereye imbaraga mu byo nkora.”

Ku rundi ruhande, Nyampinga yavuze ko mu bikorwa bikurikiyeho yifuza gufasha uru rubyiruko rufite imishinga, aho izashyirwa ku meza y’ibiganiro abazobereye mu by’ubuhinzi, bakayumva, bakabafasha kuyisobanura neza. Yongeyeho ko yifuza kwagura iki gikorwa umwaka utaha, akongeramo n’abanyamahanga bagamije gufasha urubyiruko kwibona no kugira uruhare mu buhinzi.

Gloria Ishimwe ukora mu Kigo gitanga amahugurwa ku bahinzi cya One Acre Fund, uri mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma urubyiruko rutibona neza mu buhinzi ari ubushobozi buke ndetse no kutagira ubumenyi buhagije ku buryo bwo gukora ubuhinzi bubyara inyungu mu gihe gito.

Ati “Ubuhinzi busaba gushora amafaranga kandi asaba igihe kinini kugira ngo aze, kandi urubyiruko ntabwo rufite amafaranga menshi. Rukeneye gufashwa mu buryo bw’amikoro, gufashwa mu bumenyi, niba rutangiriye hasi ni iki rwahinga rukabona inyungu vuba. Ubwo bumenyi barabukeneye, bakeneye kumenya amakuru y’ibiri kuba n’uko gufashwa mu bushobozi.”

Mu 2024, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 5% kandi muri Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha Iterambere NST2 (2024 – 2029) biteganyijwe ko uzagera hejuru ya 6% buri mwaka no kwiyongera kuri 50% mu mpera za NST2. Ingengo y’imari igenewe ubuhinzi mu 2025/2026 yagabanutseho miliyari 11 Frw, iva kuri miliyari 233 Frw mu 2024/2025 igera kuri miliyari 222 Frw mu 2025/2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]