Ingingo ya 123 y’ Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko mu Rwanda kwikuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Gusa umuganga ashobora gukuriramo umuntu inda ariko hakurikijwe ibigenwa n’Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019, kuko na byo bifite amabwiriza abigenga.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization – WHO), rivuga ko gukuramo inda mu buryo butari bwiza, ari ikibazo cy’ingutu ku buzima ndetse no ku burenganzira bw’umugore.
OMS igaragaza ko nibura 77% by’ibikorwa byo gukuramo inda bifatwa nk’ibyateza ingaruka, byaba bikozwe n’abatabifitiye ububasha n’ubushobozi cyangwa bikozwe mu buryo budakurikije amabwiriza abigenga.
Hari amasezerano ya Afurika yiswe “The Maputo Protocol” yerekeye kurinda uburenganzira bw’umugore muri Afurika, ategeka ibihugu byayasinye gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda uburenganzira ku buzima bw’imyororokere y’umugore.
Aya masezerano yemejwe ku ya 11 Nyakanga 2003 i Maputo, muri Mozambique n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ndetse ibihugu by’Afurika bigera kuri 46 byamaze kuyemeza.
U Rwanda na rwo ruri muri ibyo bihugu byayemeje kuko rwarayemeje ku ya 25 Kamena 2004.
Ni ibiki bigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda mu Rwanda?
Mu Rwanda, ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda bigenwa n’Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo ku wa 8b Mata 2019.
Iri teka rivuga ko umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.
Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho.
Gukuramo inda byemerwa n’amategeko ryari?
Iri teka risobanura ko gukuramo inda byemewe n’amategeko igihe utwite ari umwana, igihe ubisaba yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, cyangwa se yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.
Byemewe kandi igihe usaba gukuramo inda yayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Mu Rwanda kandi ingingo ya 123 y’ Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko kwikuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 100,000frw ariko atarenze 200,000frw.
Naho ingingo ya 124 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga 300,000frw ariko atarenze 500,000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ahandi, iyi ngingo isobanura ko iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo byateye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
Mu gihe nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atariyo, yirengera ingaruka hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, kuko hari abagikoresha inzira zitizewe kubera kutamenya uburenganzira bwabo, amategeko abigena cyangwa gutinya kugana serivisi zemewe.
Inzego z’umutekano zirimo na RIB, zigaragaza ko gukoresha inzira zitemewe atari ukwishyira mu kaga gusa, ahubwo ari n’icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko ari byiza kugana inzego z’ubuzima igihe uwifuza gukurirwamo inda afite impamvu zemewe n’amategeko nk’uko twabigarutseho.









