sangiza abandi

Icyo intumwa ya Trump yasubije ku bihano bivugwa ko Amerika yafatira Perezida Kagame 

sangiza abandi

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo birebana na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko atari we wakwemeza niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafatira ibihano Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuko nta makuru ahagije abifiteho.

Ibi Massad Boulos yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa televiziyo ya France 24, Marc Pellerman, ubwo yamubazaga niba ubutegetsi bwa Trump hari ibihano buteganya gufatira Perezida Kagame nawe amusubiza ko ntabyo azi.

Pellerman wasaga nk’uwafashe uruhande muri iki kiganiro yabimubajije avuga ko u Rwanda ari rwo rwishe amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2025.

Uyu munyamakuru yabajije Massad Boulos niba Perezida Paul Kagame ataragambaniye icyizere yagiriwe n’ubutegetsi bwa Amerika na Trump ku giti cye, undi asubiza agira ati “ Mu bitekerezo byacu twavuga ko habayeho kwica mu buryo bukomeye amasezerano ya Washington.”

Boulos kandi yabajijwe niba Amerika igifitiye icyizere Perezida Kagame, asubiza ko babyizeye.

Yagize ati  “Turabyizera. Turi kuganira na we. Nta mpinduka zifatika turabona ku rugamba, gusa nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Uvira, twaganiriye na Perezida Kagame kandi byatanze umusaruro kuko bahise bava mu mujyi wa Uvira.”

Umunyamakuru yibukije Boulos ko Kongere ya Amerika ikomeje gutsimbarara ku gufatira Perezida Kagame ibihano, amubaza niba koko hari ibihano baba bateganyiriza u Rwanda cyangwa umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite umubare munini w’ibyemezo dushobora gufata, rero tuzafata zimwe mu ngamba.”

Pellerman yahise amwibutsa ko Perezida Kagame yagaragaje kenshi ko ntacyo ibihano bivuze, Boulos ahita amubwira ko atari bishya bityo ko bazareba icyo bakora.

Yakomeje ati “Urabizi ko mu mezi make ashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba nyinshi, muri Nzeri twafashe ibihano bitandukanye haba abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo. Ni muri urwo rwego twafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe wa hafi ye, [Perezida Kagame].”

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza abaza niba nta bihano byihariye Amerika izafatira Perezida Kagame, Boulos amubwira ko nta mpamvu yo gukwirakwiza ibitari byo yongeraho ko atari icyemezo kizafatwa n’umuntu ku giti cyereka ari Perezida Donald Trump kandi ko amasezerano ya Washington Amerika iyaha agaciro gakomeye.

Uyu munyamakuru yamubajije niba amasezerano ya Washington atarananiwe kugera ku ntego yayo, Boulos nawe amusubiza  ko kuba yarasinywe byari intangiriro bityo ko atavuga niba atarageze ku ntego yayo.

Pellerman yagaragarije Massad Boulos ko nyuma y’isinywa ry’ayo nta cyigeze gihinduka mu Burasirazuba bwa Congo, kuko imirwano n’ubu igikomeje.

Boulos yagize Ati: “Amasezerano ntiyigeze ananirwa kugera ku ntego yayo. Turacyari mu ntangiriro, ayasinyiwe i Washington ni intangiriro, si iherezo ry’umukino. Iherezo ry’umukino ni ukugira amahoro asendereye n’ituze mu Karere, ariko ni urugendo kandi bizafata igihe.”

Boulos kandi yakomeje avuga ko ibyiza by’amasezerano ya Washington ari uko afite andi ayunganira kandi yose agamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, aho yatanze urugero rw’ibiganiro bya Doha bimaze igihe bihuza Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, ndetse yongeraho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibishyigikiye cyane.

Tariki ya 4 Ukuboza 2026 nibwo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinyinyiwe masezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amasezerano arimo ingingo ngari nko gusigasira ubusugire bw’ibihugu no kwirinda ubushyamirane, gusenya imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho, gucyura impunzi n’ibikorwa by’ubutabazi, uruhare rwa MONUSCO n’izindi nzego ndetse n’amahame y’ubufatanye bw’Akarere mu bukungu.

Ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragaje ko igomba kubahirizwa mbere y’izindi.

Mu minsi ishize ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta bihano bishobora kubuza u Rwanda kurinda imipaka yarwo mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakiri umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano wa rwo.

Massad Boulos yavuze ku bihano bisabirwa Perezida Paul Kagame

Photos:

[fluentform id="3"]