sangiza abandi

Igare iwacu ni umwihariko : Imbamutima za Meya Mutabazi kuri Tour du Rwanda 2026

sangiza abandi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard , yavuze ko bishimiye kuba muri aka karere, hanyuze agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda.

Abasiganwa bahagurukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera bagana i Huye, ku ntera y’ibilometero 134,6.

Umuhanda mushya uhuza Bugesera na Nyanza ni wo wakoreshejwe aho abasiganwa banyuze Kamabuye no ku Ruhuha bagahinguka ku Gasoro i Nyanza mbere yo gufata umuhanda wa Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ari ishema ku kuba agace ka kabiri ka Tour du Rwanda katangiriye mu Bugesera.

Meya ati ” Bugesera turiteguye muri Tour du Rwanda 2026, kuba agace ka kabiri kagiye gutangirira i Nyamata, hari byinshi bivuze kuri twebwe, kuba turi bukoreshe iyi mihanda iduhuza n’akarere ka Nyanza, hari byinshi bivuze.

Ni umuhanda twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu munsi ukaba uri bukoreshwe muri Tour du Rwanda, twebwe dusanzwe tuwukoresha, ariko kuba uri bunyuremo iri siganwa, ni ikintu kiri buze kuryohera abahatuye, ni ikintu kiza kubashimisha, ni ikintu kiza kongera agaciro ku Karere, ariko ni ikintu kiza kugaragaza ubwiza nyaburanga.”

Meya Mutabazi avuga ko ari umwanya mwiza ko kugaragaza ubukerarugendo n’ibyiza nyaburanga bw’aka karere.

Ati “Bugesera dufite ahantu heza cyane, kuba amahanga ari buze kunyura aha , akahabona biradushimishije. Igare mu Bugesera ni umwihariko . Kuba hari buze abanyonga igare, biraza buhuze n’uwo mwihariko wa Bugesera kuko abagore babo, abakobwa baho, batwara igare, ariko no muri rusange abaturage bacu bakoresha igare mu bikorwa bitandukanye , biraza guhuzwa bibanyure. Niyo mpamvu baje ku mihanda kugira ngo barebe icyo gikoresho bakoresha, barebe ababigize umwuga bakigendaho.”

Umunya-Israel Einhorn Itamar ukinira NSN Development Team ni we wahagurutse mu Karere ka Bugesera yambaye umwambaro w’umuhondo, uhabwa uyoboye abandi muri Tour du Rwanda , akaba ari we wegukanye agace ka mbere ku munsi w’ejo.

Mu karere ka Bugesera habarirwa ibiyaga icyenda, Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuhinzi ya RICA , Icyanya cy’Inganda cya Bugesera Special Economic Zone, Ishuri rya Ntare Louise, ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera .

Imihanda mishya yubatswe ihuza Bugesera na Nyanza niyo isiganwa ryanyuzemo
Ishuri rya RICA kimwe mu bimwe bigize aka karere
Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera , kimwe mu bigize aka karere

Photos:

Photos: Bugesera District

[fluentform id="3"]