Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko igipimo cy’abanyeshuri basibira cyagabanutseho 6% mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, bigizwemo uruhare na ‘Gahunda Nzamurabushobozi’.
Yabitangaje ubwo yatangiza Inama y’uburezi (State of Education Conference 2026) yahurije hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa mu burezi kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026.
Minisitiri Nsengimana, yavuze ko gahunda Nzamurabushobozi ifasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batsinzwe gusubiramo amasomo mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo badasibira, yatumye abasibiraga bagabanyuka.
Yagize ati “Ibi bigaragaza ko iyo dukoze dufite icyerekezo, umusaruro ufatika uboneka.”
Yagaragaje ko hari intambwe ikomeje guterwa mu rwego rw’uburezi mu kwinjiza abana benshi mu ishuri no guharanira ko abarigezemo biga neza ndetse bakarigumamo.
Abinjira mu mashuri y’inshuke bariyongereye bagera kuri 50,3% ndetse abata ishuri mu mashuri abanza bagabanuka kugera kuri 4,9% kubera ingamba zikomeje gushyirwaho zirimo iyo kugaburira abana ku ishuri igeze kuri 99%.
Minisitiri yagize ati: “Turi mu nzira twifuza, ariko ntituragera aho dushaka, ntabwo bituma twirara ahubwo biduha imbaraga.”
Minisitiri Nsengimana agaragaza ko uko abiga biyongera, hakomeza kuboneka imbogamizi y’ubucucike ariko hari ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa zirimo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri. Kuva muri 2017-2024, hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 27,5.
Mu Rwanda abangana na miliyoni 4,8 ni ukuvuga hafi 1/3 cy’abanyarwanda ni bo bari mu mashuri. Ibikorwa bigamije guteza imbere imyigire bikomeje kubageraho, aho amashuri 88% agerwaho n’amashanyarazi, 84% akagerwaho n’amazi, ndetse interineti ikomeje gukwira hose.











