sangiza abandi

Igisirikare cyacu ntabwo ari igicancuro- Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yongeye kwibutsa ko u Rwanda nta ruhare na ruto rugira ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni  ubutumwa yatanze kuwa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, ubwo yasozaga  amasomo ku barenga 6000 barimo ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS. Ni umuhango wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yongeye kwibutsa ingabo z’u Rwanda uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, abibutsa ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye bityo bakwiye kubyubakiraho barinda igihugu uko bikwiye.

Perezida wa Repubulika yongeye kubibutsa kandi ko bakwiye gukomera ku muco wo kwigira no guharanira kwihesha agaciro.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku birego bishinja u Rwanda avuga ko ibyo bihora bigaruka buri myaka itanu ,abibutsa ko intego z’ingabo z’u Rwanda ari ukurinda igihugu.

Ati “RDF icyo ishinzwe ni ukurinda u Rwanda, ni ukurinda abanyarwanda ngo batazaribwa n’ibirura. Buri myaka itanu, nta myaka itanu ishira hatabaye icyugariza u Rwanda.

Ibyo byugariza u Rwanda ntabwo bituruka ku Rwanda,bituruka ahandi. Iyo RDF mu nshingano zayo cyangwa se n’U Rwanda ubwarwo ,ntabwo tubayeho, ntabwo RDF ibayeho ariyo gushotorana. “

Yakomeje agira ati “Nubwo muri uyu mwuga wa RDF urimo kurwana intambara,kurasana ariko ntabwo intego ari ukwica cyangwa gukomeretsa. Keretse iyo abandi batumva u Rwanda, badakunda u Rwanda, bateje intambara ku Rwanda. Icyo gihe nibwo wa mwuga uzira noneho mu nshingano nyakuri.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko mu bihe bitandukanye hari bamwe bagerageje gushaka gutera u Rwanda ariko bagasanga ingamba z’ubwirinzi.

 Avuga ko ibyo byabye bikwiye kubibutsa ko bakwiye guhora biteguye.

Ati “Iyo ubona abantu bajya ku maradiyo nta soni, nta kwikanga bakavuga ko bagiye gusenya u Rwanda. Bazavanaho ubutegetsi bw’u Rwanda, bashyireho ubwo bashatse, bazica aba ,bakize abo bashatse, ku maradiyo.Abakuru b’ibihugu bakabivuga. […] tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumenya igihe abishakiye ariko wowe ugomba guhora witeguye.

Hari ibintu byinshi biri muri ibyo mwiga bijyanye n’urugamba.Niba ari ugukoresha iriya mbunda cyangwa izindi zitamuritswe hano.Kwiga kuzikoresha, ni ukuzikoresha mu kurusa umwanzi. Kurasa uwakuzanyeho intambara.

Riririya sasu risohoka,rikwiye kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye.Ntabwo ari ugufora gusa ngo urekure isasu rigende.Urafora,rikagenda,ugahamya.”

Yavuze ku birego bishinja RDF muri Congo

Perezida Kagame kandi yagarutse ku birego bishinja RDF gukorana na M23 ,avuga ko iyo biza kuba ari ukuri ibintu biba byaragiye ku murongo.

Ati “RDF n’iyo iza kuba iriyo, ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora. Muribuka ariko abantu bamwe banyuze aha  barimo abacancuro, bagaherekezwa, bakabasezeraho ngo batahe neza iwabo mu mahoro?

Ni RDF yabikoze, RDF y’inyicanyi,iba yarabishe.Niko byagenze se ? hanyuma se ujya gushinja RDF ngo niyo ikora ibintu byose bibi muri RDCongo, yabera he ? kandi bakabikora ari interahmwe,ari Wazalendo na guverinoma iriho ya Congo ibyo yakoze,ikora bibi bigaragarira buri wese byatumye n’impunzi zicwa n’abandi bakicwa byo ntabwo bajya babivuga.”

Perezida Kagame yavuze ko umuco w’ingabo z’u Rwanda ari ukurinda igihugu ndetse no mu bindi bihugu bikeye ubufasha.

Yanavuze ko iyo muri RDCongo nayo ishaka ubufasha ko u Rwanda rufasha rwari kujyayo.

Ati “ Igisirikare cyacu ntabwo ari igicancuro, ni igisirikare kirinda u Rwanda, n’abagisaba ko bafatanya na bo bakirinda tuba twiteguye.”

Ibyo bituma tugera ahantu dukora n’ibirenze amikoro yacu.

Perezida Kagame avuga ko  baba bakwiye gukora ibintu byinshi neza kandi bagakora ibintu birambye, hacungwa neza umutungo.

Amasomo ya “Military Career Courses” aba basoje bahawe, akubiyemo amasomo atandukanye agamije gutegura abasirikare ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi.

Abahawe amasomo bize ni ajyanye no gutegura urugamba

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

One Response

Ibitekerezo Kamanzi Umutangana Audace Bihagarike

Amakuru Aheruka