sangiza abandi

Pariki y’Akagera yinjije arenga miliyari 1,9 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026

sangiza abandi

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 yasuwe n’abantu barenga 11.700, bituma yinjiza arenga miliyoni 1,3$, ni ukuvuga asaga miliyari 1,9 Frw mu mezi atatu gusa.

Mu byatumye iyi pariki yinjiza aka kayabo byaturutse ku kuba irimo inyamaswa nkuru eshanu nk’Intare, Imbogo, Ingwe, Inzovu n’inkura, byongereye umubare w’abayisuye kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe.

Abanyarwanda bari mu basuye cyane  Pariki y’Akagera muri icyo gihe.

Imibare igaragaza ko iyi pariki yinjije arenga miliyoni 1,33$ yavuye mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi, bigaragaza izamuka rya 8% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2025.

Aha harimo ubwiyongere bw’ibyinjira bwagizwemo uruhare na gahunda ya Visit Rwanda n’ibindi bikorwa byifashishwa mu kuyimenyekanisha.

Ku rundi ruhande abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera binjije agatubutse kuko binjije arenga ibihumbi 168,22$ binyuze mu mishinga itandukanye igamije kuyibungabunga.

Muri iyo harimo abakora uburobyi binjije 59.770$, abakora ubuvumvu binjiza 17.309$ mu gihe abakora ubukorikori, ubworozi bw’inkoko n’amacumbi binjije 16.998 $.

Abaturage bari mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo binjije 31.922 $ mu gihe koperative z’abubatsi na ba nyakabyizi byinjije 42.227$.

National Geographic yashyize Pariki y’Igihugu y’Akagera mu hantu 25 ku Isi abantu bakwiye gusura mu 2026, kubera ibyiza nyaburanga bihari.

Pariki y’Akagera ibamo Inzobu
Inyamanswa zirisanzura muri iyi pariki
Harimo inyamanswa zishimishije
Intare iryamye muri pariki
Abasura iyi pariki babona inyamanswa nyinshi

Photos:

[fluentform id="3"]