Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) bagirana ibiganiro.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse no ku mahoro, umutekano n’ituze mu karere
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.”
Gen Muhoozi mu Rwanda wa 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umuyobozi w’umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana.
Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho rugamije gukomeza gushimangira umubano w’ingabo z’ibihugu byombi.
Yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.









