Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kamonyi,mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Mugina cyitabiriwe n’abaturage n’abayobozi mu nzego zinyuranye, ndetse n’imiryango yaburiye ababo muri aka gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa,minisitiri Dominique yavuze ko Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi bwari bwarimitse ivangura,bugategura Jenoside bukanayigerageza kugeza buyishyize mu bikorwa.
Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gutekereza ku gaciro ko kugira ubuyobozi bwiza nk’uburiho mu Rwanda ubu,maze abaturage bakabigiramo uruhare bakomeza kubana mu ubumwe n’amahoro.
Minisitiri yagaragaje ko abahekuye igihugu batsinzwe ariko batavuye ku izima bahora bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ,asaba abakuru n’abato kuyirwanya kuko ari inshingano za buri munyarwanda.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 35 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,ishyingurwa mu Rwibutso rwa Mugina ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 59.







