sangiza abandi

Igisubizo ku bibaza niba u Rwanda ruri  muri RDCongo mu mboni za Tito Rutaremara

sangiza abandi

Inararibonye mu bya Politiki, Hon. Tito Rutaremara, asanga abavuga ko u Rwanda ruri muri RDCongo gushyigikira Ihuriro rya AFC/M23, ari ibinyoma kuko umutwe wa M23 wihagije kandi ko nta bimenyetso bifatika ababivuga bashingiraho.

Hashize igihe ibihugu by’u Rwanda na DRC bitarebana neza, ahanini bishigiye ku kuba imirwano yarubuye mu Burasirazuba bwa Congo, iki gihugu kigashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye by’iki gihugu birimo n’Umujyi wa Goma, ufatwa nk’izingiro ry’ubukungu.

RDCongo ntisiba kugaragaza u Rwanda nk’umwanzi ndetse igakora ibishoboka byose ngo irusibire amayira, irusabira ibihano bitandukanye mu miryango mpuzamahanga.

Ese koko u Rwanda ruri muri RDCongo ?

Mu butumwa Tito Rutaremara, ukunze gushyira ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na X, yigeze kuvuga ko abashinja u Rwanda gufasha M23 ari ibinyoma kuko uyu mutwe wihagije.

Ati “U Rwanda ntabwo ruri muri DRC, kuko M23 irihagije. Abavuga ko u Rwanda ruri muri DRC nibazane ibimenyetso.”

U Rwanda rugiye muri DRC rwaba rufite impamvu

Iyi nararibonye muri Politiki ivuga ko u Rwanda rubaye rugiye muri Congo haba hari impamvu ifatika ituma rujyayo kuko umutwe urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR wakomeje guhigira gutera u Rwanda kandi ukabigaragaza.

Ikindi avuga ko hari abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bicwa umunsi ku wundi n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Ati “ Hari abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bicwa na Felix Tshisekedi, ku Isi yose iyo hari “minority” irengana igiye gushiraho yicwa na leta, abantu barayitabara. Urugero abanyaburayi na Amerika bateye Serbia barengera Kosovo.

Mu 1948, Isi yose yemeye ko ahabaye Jenoside, ibihugu byose bifite uburenganzira n’inshingano yo kuyihagarika; Felix Tshisekedi na FDLR barimo barakora Jenoside yo kumaraho Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Ubundi Isi yose yari ifite inshingano zo kujyayo; u Rwanda rugiyeyo nta kibazo byari bikwiye gutera.”

Hon Tito avuga ko RDCongo yagakwiye kugira icyo ikora igahagarika kwica abaturage.

Tito Rutaremara asanga hari imikoranire iri hagati ya FDLR n’ubutegetsi bwa RDCongo.

Ati “Aha rero FDLR ishyigikiwe na leta ya DRC itera buri gihe u Rwanda ariko u Rwanda rwarifashe ntirwayikurikirana. Loni yohereje Monusco kurwanya FDLR; hashize imyaka igera kuri 30 ntacyo irakora ahubwo rimwe na rimwe barafatanya.”

Loni  ibisabwe n’ubuyobozi bwa DRC yageze naho yemerera abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania n’aba Malawi kuza ‘nka special force’ kurwanya M23 na FDLR, bageze muri DRC barwanya M23 gusa, bayirukana muri DRC, FDLR yo  ahubwo bacudika nabo. U Rwanda rero rufashe intwaro rukigira kurwanya FDLR ntawukwiye kururenganya.”

Tshisekedi yigambye gushaka gutera u Rwanda

Inararibonye mu bya Politiki, Tito Rutaremara avuga ko mu mbwiruhame zitandukanye, Perezida wa RDCongo, yigambye gutera u Rwanda bityo u Rwanda rwagakwiye kugira icyo rukora.

Ati “ Felix Tshisekedi buri gihe aririmba hose ko agiye gutera u Rwanda agakuraho abategetsi bw’u Rwanda; cyangwa se akagura intwaro nyinshi zihagije akarasa Kigali akayishwanyaguza atiriwe ava muri DRC. Ubundi iyi ni impamvu u Rwanda rwagakwiye guheraho, rukajya kumubuza kurasa u Rwanda atarasahoza imigambi ye, ariko u Rwanda rwarifashe ntirwajyayo.”

Yakomeje agira ati “Ariko se ko Felix Tshisekedi yaguze ibitwaro byinshi, ibirasa kure nibirasa hafi n’indege nyinshi akabizana muri Goma (bireba mu Rwanda); akazana abasirikare be, akazana Wazalendo, akazana abacanshuro , akazana FDLR, akazana abo muri SADC, akazana Abarundi; abo bose bakajya hamwe bagategereza ko Felix Tshisekedi abaha ikimenyetso bakarasa muri Kigali n’ahandi henshi mu Rwanda bakinjira muri Rubavu.”

Tito avuga ko u Rwanda rwakijijwe no kuba rufite ubwirinzi bityo umugambi ntiwajyerwaho.

Ati “ Ese iyo u Rwanda rutagira ubwo bwirinzi bwa gihanga, ntihabe M23 yafashe Goma, ese u Rwanda rwari kugumaho rugategereza ko Felix Tshisekedi aza akica Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu agafata Rubavu; u Rwanda rukabona kurwana?”

Kugeza ubu ibihugu byombi bimaze igihe mu nzira y’ubuhuza ariko leta ya DRCongo iracyaseta ibirenge mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ay’ubukungu ashyigikiwe na Amerika na Qatar.

Photos:

[fluentform id="3"]