sangiza abandi

Ikawa y’u Rwanda mu zahize izindi mu imurikagurisha ryo muri Amerika

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko ikawa y’u Rwanda yaje muri eshanu za mbere zatsinze izindi mpagararizi mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ikawa.

Kuva tariki ya 10 Mata 2026 u Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ikawa ryiswe ‘World of Coffee San Diego’, ryaberaga i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

NAEB yatangaje ko muri iri murikagurisha hasogongewe impagararizi 48, aho Kawa y’u Rwanda yaje muri eshanu za mbere zahize izindi.

Yavuze ko kuba Kawa y’u Rwanda haje mu myanya ya mbere bishimangira umuhate w’u Rwanda mu kuzamura ubwiza, guhanga udushya ndetse n’ihiganwa ku isoko mpuzamahanga.

Iri murikagurisha ryari rimaze iminsi itatu ryitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana aho yagiye  ayoboye itsinda ry’abohereza ikawa mu mahanga.

NAEB kandi yatangaje iri murikagurisha ari urubuga rwiza ruzafasha u Rwanda gushaka amasoko mashya mu mahanga, no gushimangira ubwiza bw’ikawa yarwo ku ruhando mpuzamahanga.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura amasoko ya Kawa y’u Rwanda, ubwo yari muri iri murikagurisha Umuyobozi wa NAEB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, ICO na IACO. 

Aya masezerano ashimangira ubufatanye bwari busanzweho n’intego impande zombi zihuriyeho yo gukomeza urwego rw’ikawa muri Afurika.

Aya masezerano kandi ateganya uburyo bunoze bw’ibikorwa bihuriweho birimo guhera ku kunoza ikusanywa n’isesenguramakuru, gufasha abahinzi n’abacuruzi gukurikiza amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ikawa ku isi, guteza imbere ubushakashatsi ku ikawa ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kongerera ubushobozi abari mu nzego zose z’uruhererekane rw’agaciro k’ikawa.

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego yo kuzajya rwohereza toni zirenga ibihumbi 32 ku isoko mpuzamahanga ndetse ikinjiriza Igihugu arenga miliyoni 192$ mu 2029.

Ikawa y’u Rwanda iri mu zahize izindi mu imurikagurisha ryaberaga muri Amerika
Abasogongyeye kuri kawa y’u Rwanda baryohewe
Kawa y’u Rwanda yaje muri eshanu za mbere mu mpagararizi 48 zasogongewe

Photos:

[fluentform id="3"]