sangiza abandi

Ikaze mu Urukiko rw’Ikirenga na politiki isesenguye neza: Ibyo tuzi kuri SK FM ya Sam Karenzi

sangiza abandi

Tariki ya 10 Gashyantare 2025 ni umunsi udasanzwe ku itangazamakuru ry’u Rwanda kuko uzahora uzirikanwa nk’uwo ryungutseho radio nshya, SK FM y’umunyamakuru Sam Karenzi.

SK FM imaze iminsi yumvikanaho imiziki biteganyijwe ko ifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere.

Iyi radio yatangiye yumvikana ku murongo wa 93.9 FM ariko irateganya no gushyiraho undi uzayifasha kugera mu bice bitandukanye by’igihugu binyuze ku minara ya FM.

Ibirori byo kumurika radio
y’Umunyamakuru Sam Karenzi uzwi cyane mu itangazamakuru rya Siporo birabera aho SK FM ikorera ku Kicukiro kuva saa Yine.

Ni umuhango unyura kuri YouTube Channel ya SK FM imbonankubone. (https://m.youtube.com/watch?v=BOTZ-4lOsYg)

SK FM izumvikanaho benshi mu banyamakuru bafite izina rikomeye haba mu myidagaduro, politiki, siporo n’izindi ngeri zitandukanye.

Ni radiyo yitezweho kumara amatsiko ku nkuru ziri mu ngeri zitandukanye zirimo siporo, imyidagaduro, ubusesenguzi ku makuru y’umutekano na politiki, amakuru ku ishoramari, ubukungu n’ibindi.

SK FM iratangirana n’abanyamakuru bafite izina mu Rwanda nka Uwera Jean Maurice uzaba anayiyoboye.

Uwera umaze igihe mu itangazamakuru yakoreraga RBA aho yari azwi by’umwihariko mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo Rwanda.

Ubusesenguzi bwe n’ubuhanga mu kuyobora ikiganiro byimukiye kuri SK FM aho azajya yumvikana mu Kiganiro Front Line kiva imuzi amakuru ya politiki n’ishusho y’uko igihugu cyaramutse.

Muri Front Line, Uwera Jean Maurice azajya akorana na Eddy Sabiti na we wakoraga kuri RBA mu biganiro bikunzwe, byiganjemo ibyo mu ndimi z’amahanga nka Majuscule Propos na Hakuzwumuremyi Joseph umaze kumenyekana mu busesenguzi butandukanye by’umwihariko ubwo anyuza ku gitangazamakuru cye Umuryango gikorera kuri internet.

Ikiganiro cya Siporo cyiswe ‘Urukiko rw’Ikirenga

Kuva akigera mu Mujyi wa Kigali agitandukana na Radio Salus, Sam Karenzi washinze SK FM yakunze kumvikana mu biganiro bya siporo bifite amazina arimo ijambo urukiko.

Yatangiriye kuri Radio 10 akora ikiganiro yise Urukiko, yimukiye kuri Fine FM acyita Urukiko rw’Ubujurire mu gushimangira ko urugendo rwo gusakaza amakuru agezweho kandi atabogamye rukomeza.

Nyuma yo gushinga radio ye, Sam Karenzi yise Ikiganiro cya Siporo “Urukiko rw’Ikirenga” mu kwerekana ko kizaba gifite undi mwihariko utasanga ahandi.

Ikiganiro Urukiko rw’Ikirenga kizajya kiba buri munsi kuva saa Yine kugera saa Saba z’amanywa. Kizakorwa na Sam Karenzi n’abarimo Kazungu Clever na Ishimwe Ricard.

Umunota wamenye ko SK FM izaba ifite abanyamakuru bagezweho mu myidagaduro barimo Bianca wakoreye Isibo FM ndetse na MC Nario.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]