sangiza abandi

Ikibazo cy’amarimbi atamara igihe yateganyirijwe kiri kuvugutirwa umuti

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kigaragaza ko amarimbi yagiye akoreshwa nabi biturutse ku buryo bw’imyubakire, ibi bikaba byaratumye imyaka yari yaragenewe gukoreshwa igabanuka.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imitunganyirize n’imikoreshereze y’Ubutaka mu Kigo cy’Iguhgu gishinzwe Ubutaka, Rutagengwa Alexis, avuga ko abantu benshi bagenda bashyingura mu mva zidasanzwe ndetse bagasa n’abiyongeza ubutaka, ku buryo ikibanza umuntu umwe ashyingurwamo kiba cyenda kwikuba kabiri.

Irimbi rya Rusororo ryatangiye mu 2011 biteganyijwe ko rizamara imyaka 20 rikagera mu 2030, ariko mu 2022 ryahise ryuzura bisaba ko baryongeza ubutaka bitewe nuko abantu bagiye basasa amakaro byongera ubuso bwaho umuntu ashyinguye, imyaka ryari kumara iragabanuka.

Irimbi rya Nyamirambo naryo rwiyemezamirimo uricunga avuga ko muri Nzeri 2024 ryari risigaranye aho gushyingura hangana na metero kare 300.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko byibura mu myaka icumi ahashyinguye imva isanzwe hashobora kongera gukoreshwa, naho ahashyinguye imva idasanzwe bisaba imyaka 20 umuntu wa nyuma ashyinguwemo.

Uburyo bwo gukemura ikibazo cy’amarimbi ashira vuba, Rutagengwa avuga ko hari umushinga w’itegeko uri kwigwaho ugamije kunoza uburyo bwo gushyingura butangiza ibidukikije.

Ati” Hari uburyo twabonye mu bihugu byateye imbere aho irimbi za metero ebyiri twavugaga ziba zitangiza ibidukikije, ni ukuvuga umuntu ni isanduku ibora yashyizwemo ashyirwa mu gitaka kuko na Bibiliya irabivuga ko aho twavuye ari ho tugomba gusubira. […]Ahubwo hejuru haterweho indabo n’ubusitani nibashaka haterwe ibiti cyangwa ibyo biti ari byo bitandukana ariko habe ari ubusitani bucunzwe.”

Akomeza agira ati” Twari twavuze ngo dushobora gushyiraho akantu kangana na santimetero 15 ku mutwe w’imva. Imva isanzwe ikagira 100% nta kintu na kimwe kigiyeho hakamera ibyatsi n’ibiti ariko ku mva idasanzwe hakajyaho ibyatsi n’ibiti ariko hongerweho akantu gato g kujyaho izina rye n’ifoto.”

Ibindi byafasha muri iyi gahunda ni ugufasha abaturage kumva gahunda yo gutwika imirambo, cyangwa se kubaka mu bujya kuzimu cyangwa hejuru ariko hagashyingurwa abantu benshi icyarimwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]