sangiza abandi

Ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo gikomeje kuba ingorabahizi ku bacuruzi 

sangiza abandi

Ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo gikomeje kugaragazwa nk’ingutu cyane cyane ku bacuruzi bongerera agaciro ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bakenera ibyo gupfunyikamo ariko bakagorwa no kubibona ku giciro kidahanitse.

Ibi bigaragazwa n’abacuruzi batandukanye bavuga ko bagorwa no kubona ibyo bapfunyikamo ndetse n’ibyo babonye bikaba bihenze kuko bituruka kure ndetse n’abagerageje kubyikorera bikagera ku isoko bihenze ntibibashe guhangana ku isoko n’ibiva hanze y’igihugu.

Abacuruzi bagaragaza ko ibinyobwa cyangwa ibiribwa bituruka hanze bifunze muri palasitike biza biri ku giciro kiri hasi bigatuma abakiliya bahitamo kuba aribyo bagura kuko babona ibikorerwa mu Rwanda bihenze, nyamara aribyo bifunze neza.

Abacuruzi kandi bavuga ko bitewe n’uko mu Rwanda inganda zihakorera zitegekwa gufunga ibicuruzwa mu bikoresho bitangiza ibidukije nka kanete bituma ibiciro bizamuka, ariko ugasanga ibituruka hanze bifunze muri palasitiki byo byemererwa gucuruzwa kandi biri ku giciro gito, bikaba ikibazo gikomeye ku bacuruzi ntibahangane ku isoko.

Iki kibazo kandi ntabwo ari ubwa mbere kigaragajwe nk’igikomereye abacuruzi b’imbere mu gihugu, kuko cyagiye kigarukwaho mu bihe bitandukanye ndetse cyanagarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano wa 2026 yabaye muri Mutarama.

Icyo gihe ba rwiyemezamirimo bongeye kugaragaza ko ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo kiri mu bibakomereye, basaba ko inzego zitandukanye zirebwa nacyo zikwiye kukivigutira umuti.

Muri iyi nama umwe muri ba rwiyemezamirimo yagaragaje ko imbere mu gihugu hakorerwa ibikoresho bicye byo gupfunyikamo ndetse bikaba binahenze bitewe n’uko basabwa gukora ibitangiza ibidukikije ndetse banagerageza gutumiza ibi bikoresho hanze bikaza bihenze cyane bitewe n’imisoro ihanitse byashyiriweho.

Iki kibazo kandi cyongeye kugarukwaho nanone ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu mpera za 2025, ndetse icyo gihe yaje kugitangaho inama y’uburyo cyagakwiye gukemuka kigahabwa umurongo.

Yavuze ko igihugu cyafashe umwanzuro wo gukuraho palasitike mu Rwanda  kuko bifite akamaro kanini cyane, ariko agaragaza ko ibiva hanze bikwiye kugira uburyo bihabwa umurongo ku buryo bitabangamira abacuruzi b’imbere mu gihugu.

Perezeda Kagame yagaragaje ko ibikoresho byo gupfunyikamo bikoze muri palasitiki ndetse n’ibicuruzwa bibipfunyitsemo bituruka hanze byagashyiriweho umusoro utuma biringanira n’ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Niba hari umusoro washyiriweho abakora n’abapfunyika mu bikoresho muri palasitiki b’imbere mu gihugu ntakibazo, ariko kugira ngo nabo babashe gucuruza kandi bahangane ku isoko n’ababitumiza hanze ubwo ababikuraa hanze bo nakuba kabiri”.

Inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zirimo; Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ibidukikije ndetse n’ibigo bitandukanye nka REMA na RDB ni bo bafite inshingano za mbere zo kugikemura.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, ubwo yabazwaga iki kibazo mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano yasubije abari gukorana na REMA mu kugishakira umuti ndetse ko hashyizweho itsinda rishinzwe kugikurikirana.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa inganda zirenga 20 zikora ibikoresho byo gupfunyikamo zirimo ebyiri zibikora mu bikarito aho zitunganya toni 20 ku mwaka, hari kandi izindi nganda enye zikora imifuka zigatunganya ibihumbi 210 ku munsi.

Hari kandi inganda umunani zitunganya ibikapu biva mu mpapuro, aho zo zitunganya toni zisaga 10 ku mwaka hakaza n’izindi nganda esheshatu zitunganya ibyo gupfunyikamo bikozwe muri palasitike zikora toni zisaga 8 ku mwaka.

Kugeza ubu hari ibikoresho byo gupfunyikamo u Rwanda rutabasha gutunganya kandi bikenewe harimo ibikoze mu birahure nk’amacupa ndetse n’ibikoze mu byuma nk’imikebe aho kuri ubu ijana ku ijana by’abyo  bitumizwa hanze y’igihugu.

Ni mu gihe kandi ibikoresho bikoze muri palasitike 86% byabyo biracyatumizwa hanze aho ibyinshi muri byo bitumizwa mu Buhinde, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Kenya na Tanzaniya.

Ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo gikomeje kuba ingutu ku bacuruzi
U Rwanda ruracyafite ikibazo cyo kwikorera ibikoresho byo gupfunyikamo bihagije

Photos:

[fluentform id="3"]