Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Basketball yegukanye Shampiyona ya Giants of Africa nyuma yo gutsinda iya Sénégal amanota 27-24 mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.
Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Zaria Court, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, witabirwa n’imbaga y’abakunzi ba siporo ndetse n’abashyitsi barimo Masai Ujiri, washinze Giants of Africa n’abandi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Ni umukino kandi wakurikiranywe n’icyamamare muri NBA, Kawhi Leonard uri mu Rwanda aho yitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa.
Muri uyu mukino wa nyuma w’irushanwa, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza igaragaragaza imbaraga no gufatanya, byatumye umukino urangira itsinze ikipe ya Senegal amanota 27-24 yegukana Shampiyona.
Nyuma y’umukino, umunyarwanda, Dylan Kayijuka niwe wabaye umukinnyi wagaragaje ubuhanga buhebuje kurusha abandi mu mikino yose y’irushanwa, MVP 2025 (Most Valuable player).
Iki gihembo cya MVP gishyira Dylan Kayijuka ku ruhando mpuzamahanga nk’umwe mu rubyiruko rufite impano ikomeye muri Basketball muri Afurika.
Iserukiramuco rya Giants of Africa ryaberaga i Kigali ryitabiriwe n’abarenga 2000 barimo urubyiruko rusaga 320 rwitabiriye iyi Shampiyona ruturutse mu bihugu 20 bya Afurika. Ndetse ryagaragajwe nk’urubuga ruhuza siporo, umuco n’uburezi, rishyigikiwe n’ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga.
Iri serukiramuco rirasozwa kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, n’igitaramo gikomeye kiri buririmbemo abahanzi baturutse muri Nigeria aribo Ayra Star, Kizz Daniel na Timaya.







