Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo koga, igizwe n’abakinnyi bane yamaze kugera i Singapore aho igiye guhagararira igihugu muri Shampiyona y’Isi y’imikino yo koga.
Shampiyona y’Isi yo koga, izabera muri Singapore guhera tariki ya 31 Nyakanga kugeza kuya 17 Kanama 2025, akaba ari ubwa mbere iyi shampiyona igiye kuba ku nshuro ya 21 izaba ibereye muri Singapore.
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda ni Aragsan Mugabo, Kevin Kaiga, Keza Kalisa, na Oscar Cyusa Peyre Mitilla, bajyanye na Perezida wa Federasiyo y’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation), Cynthia Munyana.
Uretse aba kandi bajyanye n’umutoza mukuru w’igihugu mu mukino wo koga, Patrick Rukundo, na Betty Umuhoza, ushinzwe iby’imicungire y’ikipe (Team Manager).
Shampiyona y’Isi y’Imikino yo koga (2025 World Aquatics Championships) yateguwe na World Aquatics (yahoze ari FINA), izahuza abakinnyi barenga 2,500 baturutse mu bihugu birenga 180.
Abitabiriye bazahatana mu byiciro bitandukanye birimo koga bisanzwe (Swimming), koga mu mazi y’inyanja (Open Water Swimming), koga bakina nk’umupira, gusimbuka ukibira mu mazi (Diving & High Diving) n’ibindi.
Ikipe y’u Rwanda izatangira gukora imyitozo rusange mu Mujyi wa Singapore guhera tariki ya 29 Nyakanga, mbere gato yo kwinjira mu marushanwa nyir’izina.







