Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva tariki ya 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga 2025, habonetsemo imanza 253 z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, zishinjwamo abantu 296.
Nk’uko RIB ibitangaza, muri izo manza harimo 205 zishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, hamwe n’izindi 46 zishingiye ku ivangura no gushishikariza amacakubiri. Izi manza zavuye kuri 191 mu 2024 zikagera kuri 207 muri 2025, izamuka rya 8.4%.
Mu Ntara zitandukanye z’igihugu ahagaragaye imanza nyinshi ni mu Ntara y’Uburengerazuba hagaragaye 63, Uburasirazuba ni 60, Amajyepfo ni 43, Umujyi wa Kigali ni 27 mu gihe ahari nkeya ari mu Majyaruguru hari 14.
Uturere twagaragayemo imanza nyinshi ni Karongi hari 19, Kicukiro hari 15, Rubavu hari 13, Bugesera ni 12, Huye, Kayonza, Nyamasheke, Rusizi: buri kamwe gafite 11, Kirehe, Nyamagabe: buri kamwe gafite 10.
RIB ivuga ko izamuka ry’ibi byaha rishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo Guharabika cyangwa gutoteza abarokotse Jenoside, Gupfobya Jenoside, Guhakana Jenoside, Guhisha cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, Kubwira amagambo y’urwango cyangwa ateye intimba abarokotse, Kwangiza imyaka y’abarokotse, Gutera ubwoba binyuze mu nyandiko, Gukubita cyangwa gukomeretsa abarokotse no Gutera amabuye ku nzu cyangwa ibikoresho by’abarokotse.
Mu ngero zimwe ziteye impungenge, umuntu umwe uri mu bakurikiranyweho icyaha yabwiye umukobwa warokotse Jenoside ati: “Jenoside ntirarangira. Tuzayisubiramo. Abari hakurya barimo kwishyira hamwe. Nta bwo muzacika.”
Ibindi bikomeje guteza ikibazo ni ikoreshwa ridasanzwe rya TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga, aho abantu basakaza ubutumwa buhakana Jenoside, buyipfobya, bushishikariza urwango cyangwa bugaragaza ibyishimo ku bwicanyi bubera muri Congo.
Hari n’abashinjwa gushyigikira ubwicanyi bubera muri Congo no kubuhuza na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nkuko RIB ibitangaza.
RIB isaba urubyiruko kudakurikira abayobya abandi ku mbuga nkoranyambaga no guharanira kubaka u Rwanda rutarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yasabye kandi ababyeyi guhagarika kwigisha abana urwango n’ingengabitekerezo mbi, kuko “Umubyeyi mwiza asiga umwana umurage mwiza.”







