Rwiyemezamirimo ukiri muto akaba n’umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ngabo Karegeya yishimiye gusurwa na Ministiri wa Siporo Nelly Mukazayire, mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo bushingiye ku muco ahazwi nko ku Ibere rya Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, Ngabo Karegeya yasangije abamukurikira amafoto y’ibihe byiza Minisitiri Mukazayire yahagiriye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUNOTA, Ngabo Karegeya yavuze ko byamutunguye gusurwa na Minisitiri Mukazayire, kuko yaje atigeze amuteguza, ariko akaba yarahagiriye ibihe byiza.
Ati “ Ministiri yarahishimiye cyane, yakunze cyane amata yo mu Bigogwe atubwira ko atandukanye n’ayahandi hose, yatubwiye ko ibintu byaho byose bikungahaye ku mwimerere.”
Ngabo yakomeje avuga ko kimwe mu bindi byinshi Minisitiri Mukazayire yishimiye harimo kuba inka zo mu Bigogwe zisabana n’abashyitsi cyane.
Izi nka zirimo iyitwa Pamella yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera urugwiro yakirana abasura mu Bigogwe. Minisitiri Mukazayire yaboneyeho kubwira Ngabo Karegeya ko agiye kuba ambasaderi mwiza waha hantu nyaburanga.
Ati “ Yarambwiye ngo azagaruka ndetse abwire n’abandi.”
Minisitiri Mukazayire na we ntiyigeze ahisha imbamutima ze nyuma yo gusura mu Bigogwe, aho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, asangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa X, igifute cy’amarangamutima yahakuye.
Yaboneyeho no gushimira Ngabo kubwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ku Ibere rya Bigogwe, yirahira inshyushyu y’umwimerere yahanyoye, ikijumba cyo muri runonko, ikigori cyokeje ndetse n’imbyino zuje umuco Nyarwanda yahasanze.
Ati “ Mwarakoze cyane Ngabo Karegeya n’abagenzi bawe ku kazi keza muri gukora ko kumenyakanisha igihugu cyacu muri gahunda ya Visit Rwanda, no guteza imbere umuco wacu.
Amata y’umwimerere, ikijumba cya runonko, ikigori cyokeje, gucinya akadiho maze hakiyongeraho no gusimbuka urukiramende! Byari byiza cyane kandi mukomereze aho! U Rwanda Rweme”
😂😂😂 kandi Pamela yikundira guteteshwa!
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) February 16, 2026
Mwarakoze cyane @Ngabo_Karegeya nabagenzi bawe kukazi keza muri gukora ko kumenyakanisha igihugu cyacu @visitrwanda_now no guteza imbere umuco wacu.
Amata y'umwimerere, ikijumba cya runonko, ikigori cyokeje, gucinya akadiho maze… https://t.co/TNfd2CtmdL
Ngabo Karegeya yakomeje avuga ko mu biganiro yagiranye na Minisitiri Mukazayire harimo ko imwe mu mikino ikinwa mu Bigogwe irimo gusimbuka urukiramende ndetse no kunyobanwa ishobora guhabwa ubufasha na Ministeri ya Siporo ikaba yatezwa imbere.
Ati “ Birashoboka ko hari imwe mu mishinga ya siporo zikorerwa hano mu Bigogwe Minisiteri ishobora guteza imbere, twabiganiriyeho”
Ministiri Mukazayire asuye ibere rya Bigogwe nyuma y’iminsi micye icyamamare mu ruhando rwa muzika ku Isi byumwihariko mu njyana ya Hip – Hop, Queen Latifah asangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, amashusho y’inka zo mu Bigogwe, ibintu Ngabo asobanura nk’ibyamweretse ko abantu bakunda umwimerere waho.
Ati “Byanyeretse ko abantu bakunda ibintu by’umwimerere, binyereka ko kandi abantu banyotewe n’ubukerarugendo bwo mu Bigogwe.”
Ibere rya Bigogwe ni kamwe mu duce tuberamo ubukerarugendo, tumaze kwamamara cyane biturutse ku mwimerere w’inka zaho ndetse n’uburyo uhasuye yigishwa byinshi ku muco nyarwanda birimo : Kuvuruganya, gukina imikino gakondo irimo kunyobanwa ndetse no gusimbuka urukiramende, kurya ibigori byokeje, ibijumba byo muri runonko, kwiga icyesha mvugo ku Nka, ndetse n’imbyino gakondo z’umuco nyarwanda, n’ibindi byinshi.
Ngabo Karegeya watangije Ibere rya Bigogwe avuga ko intego ze ari ugukomeza gukora cyane akongera ibyo abantu basanga mu bukerarugendo bwaho, kuko aribyo bizakomeza gutuma aha hantu nyaburanga hasurwa n’abaturutse imihanda yose.
Ati ” Intego ni ugukomeza gukora cyane, tukongeramo byinshi, turasabwa gufata iby’umwimerere tukarushaho kubyongera, niba ari izo Nyambo, tugategura ibikorwa bituma zikomeza kugaragara, dushobora gutegura iserukiramuco ry’inka, dushobora gutegura imurikagurisha ry’inka kandi n’aya nzu ndangamuco y’inka n’iyuzura tuzarushaho kongera umwimerere.”






Ministiri wa Siporo Madamu Nelly Mukazayire yishimiye gusura Ibere rya Bigogwe





