Umuhanzikazi Clarisse Karasira wubatse izina mu Muziki Nyarwanda ari mu byishimo byo kwizihiza imyaka itanu amaze mu rushako ndetse n’isabukuru y’amavuko y’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2026, Clarisse mu butumwa yasangije abamukurikira yashimiye Imana yahaye umugisha urugo rwabo rukaba rukomeye, aboneraho no gushima umugabo we Sylvain Dejoie wamubereye inshuti ntunsige.
Ati « Ni isabukuru ebyiri twizihiza uyu munsi, imyaka itanu y’urugo rwacu ndetse n’isabukuru y’amavuko y’umugabo wanjye. Dushimiye cyane Data wo mu Ijuru ku mugisha wose yaduhaye muri uru rugendo…}
« Sylvain Dejoie warakoze kumbera umugabo udasanzwe, umubyeyi w’abana bacu w’akataraboneka, ukaba n’inshuti yanjye magara, ku bw’ibihe byose. Imbere cyane »
Sylvain Dejoie umugabo wa Clarisse Karasira nyuma yo kubona ubu butumwa yagiye ahatangirwa ibitekerezo maze ahishura ko umutima we unyuzwe no kuba afite Clarisse Karasira mu buzima bwe yemeza ko amukunda urutagira akagero.
Ati « Urakoze rukundo rwanjye. Igihe kirihuta cyane! Nishimiye kuba ndi kumwe nawe mu buzima bwanjye ndetse no kuba uri umubyeyi w’abana bacu. Nshimiye kandi ababyeyi bacu baduhaye amahirwe yo kubana no kurema umuryango wacu. Ndagukunda bitagera akagero.
Clarisse Karasira n’umugabo we bari muri ibi byishimo bije bikurikira ibindi, aho ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026 Ifashabayo Sylvain Dejoie umugabo wa Clarisse Karasira yahawe impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘ Masters ‘, mu ishami ry’icungamutungo (Business Administration), muri Kaminuza ya Western Governors iherereye muri Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ifashabayo Dejoie asanzwe ari we mujyanama mu by’Umuziki wa Clarisse Karasira, aba bombi Bamenyanye muri 2017 bahuriye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Mutamuliza Annonciata ‘Kamaliza’, icyo gihe Ifashabayo yari mu bagiteguye
Ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021 Clarisse na Dejoie basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yaho mu muhango wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 , aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 01 Gicurasi 2021. Imana yahaye umugisha urugo rwabo aho bafitanye abana babiri, babahungu ; Kwanda na Kweme.
Ubutumwa Clarisse Karasira yageneye umugabo we kuri uyu munsi udasanzwe














