Hari tariki ya 12 Kanama 2010 mu buryo butunguranye Shyaka Claver yitabye Imana, ni inkuru yaciye igikuba maze agahinda n’amarira y’akababaro bitaha mu muryango mugari wa Siporo Nyarwanda.
Shyaka Claver wakoreraga Radio10, yitabye Imana ahagana Saa tanu za mu gitondo(11h) zo ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2010.
Uyu munyamakuru ufatwa nk’imwe mu nkingi z’ibiganiro bya Siporo mu Rwanda dore ko uburyo bwinshi bukoreshwa bw’ibiganiro mu maradiyo atandukanye ari ubwo yahanze, ni na we mu munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere kuma radiyo yigenga.
Ibihe bya nyuma bya Shyaka Claver umaze imyaka 15 yitabye Imana
Nk’uko muri 2014, Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima umwe mu bakoranaga na Shyaka Claver kuri Radio10, yavuze ko byari bigoranye kumenya ko Shyaka Claver agiye kwitaba Imana kuko uwo munsi yari avuye mu ncamake za mu gitondo.
Icyo gihe yagize ati“ Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mu gitondo, yicara muri News Room (Inzu itegurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.”
Yakomeje avuga ko Shyaka Claver yari afite imishinga myinshi irimo gukorera ibiganiro mu baturage, kujya bakora ibiganiro bya siporo bicukumbuye nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Super Sports, RFI zibikora cyane ko yatabarutse nyuma y’iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi.
Ni umuntu warangwaga no kubana neza n’abandi
Shyaka Claver ni we munyamakuru wazanye gahunda yo gukora ibiganiro bya siporo buri munsi, ni mu gihe hari hamenyerewe Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda rwo ku wa Gatandatu. Ni na we munyamakuru wa mbere wabashije kuba yakora ikiganiro cya siporo ari wenyine isaha yose, ikiganiro cye cya siporo kuri Radio10 cyatangiraga saa 12h-13h (hari hamenyerewe ibikorwa iminota 30).
Shyaka Claver ni umwe mu bashinze itsinda ry’abafana b’Amavubi (Amavubi Fan Club).
Shyaka Claver ntawe uzibagirwa impano ye yihariye yo kubana neza n’abantu (Sociabilite), gukunda akazi ke bigaragazwa n’ubwitange budasanzwe mu kazi.
Ibyo wamenya kuri Shyaka Claver
Shyaka Clever yavukiye Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki ya 23 Ukwakira 1978. Ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.
Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umwarimu mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma yaje gukomereza muri Alliance High School).
Yatangiye umwuga w’Itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.







