Ku nshuro ya 20, u Rwanda rwiteguye kongera gukoma amashyi no kwita amazina abana b’ingagi bavukiye mu misozi y’Ibirunga, mu muhango umaze kuba ishema ry’igihugu wo Kwita Izina.
Uyu ni umuhango udasanzwe, uhuza Abanyarwanda n’abashyitsi baturutse imihanda yose y’Isi, ahanini hagamijwe kuzirikana urusobe rw’Ingagi zo mu Birunga zari zigezwe bubi na barushimusi.
Ni igikorwa cyatangiye bwa mbere mu mwaka wa 2005, icyo gihe hiswe amazina abana b’ingagi 23. Ndetse uwo munsi uhinduka intangiriro yo kurengera urusobe rw’izi nyamanswa no kuzamira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro, umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uzaba kuwa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, uzabera mu Kinigi hafi na Pariki y’Ibirunga, aho hazitwa amazina abana b’ingagi 40.
Kugeza ubu, abana b’ingagi 397 nibo bamaze guhabwa amazina, igikorwa cyagizwemo uruhare na bamwe mu byamamare n’abayobozi bakomeye bo hirya no hino ku Isi barimo umwami w’u Bwongereza Charles III, umunyarwenya ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kevin Hart n’abandi.
Si abaturutse imahanga gusa bamaze kugira uruhare mu gikorwa cyo Kwita Izina, hari n’Abanyarwanda batandukanye bagaragaje uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’izi ngagi nabo bazihaye amazina.
Impinduka ku baturage baturiye Pariki
Mu bigaragarira amaso, ‘Kwita Izina’ ni igikorwa kimaze kuzana impinduka haba ku bakora muri Pariki y’Ibirunga, ndetse n’abayituriye binyuze mu musaruro uva mu bikorwa by’ubukerarugendo buhakorerwa, nk’uko bigaragazwa na RDB.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice aganira na RBA yavuze ko ibi byarushijeho gushoboka bitewe n’imyumvire y’abaturage nayo yagiye ihinduka bituma umusaruro w’ubukerarugendo ubageraho.
Ati ” Ikintu gikomeye cyabaye guhindura imyumvire no kubereka inyungu bakuramo. Hari amafaranga agaruka mu baturage agakurura bya bikorwaremezo, bigatuma babona ko Pariki ibafitiye akamaro, uretse n’ibyo ikanabaha akazi.”


Imishinga ifite agaciro ka miliyari 5 imaze kugezwa mu baturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga
Kuva mu mwaka wa 2005, mu bice bituriye Pariki y’ibirunga hamaze gutangizwa imishinga 659 ifite agaciro k’arenga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iyo mishinga yose, irenga 50% yatewe inkunga n’iyo mu rwego rw’ubuhinzi.
Mu nshuro 19 zarangiye habaruwe nibura imishinga 1,108 y’abaturage yagiye iterwa inkunga bituritse mu gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo.
Iyi mishinga ifite agaciro k’asaga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda irimo iyo kubaka ibigo nderabuzima, amashuri, ibigo by’ubucuruzi, gukwirakwiza amazi meza n’ibindi.


Ubukerarugendo bwateye imbere
Kuva mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwatangije gahunda igamije guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha igihugu “VISIT RWANDA”.
Ni gahunda imaze kuba inkingi ikomeye kuko yagize uruhare mu kuzamura uru rwego, nk’aho mu mwaka wa 2024 ubukerarugendo bwinjirije igihugu agera kuri miliyoni 647 z’amadorari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 620 z’amadorari yinjiye mu mwaka wa 2023.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, igaragaza ko 27% by’ayinjijwe yaturutse mu bukerarugendo bushingige ku ngagi aho bwinjije asaga $200M.
Uko izi ngagi zitabwaho umunsi ku wundi biri mu by’ingenzi bikurura ba mukerarugendo basura iyi Pariki. Imibare igaragaza ko abasura Pariki zo mu Rwanda wazamutseho 10%, ndetse n’amafaranga yinjizwa azamukaho 8.5%.






