Bajya bavuga ngo imyaka ni nk’inkorora ntabwo yihishira, ndetse uko ugerageje kwiyitaho kose birangira umubiri ugaragaje gusaza. Gusa ibyo ni imvugo zicyuye igihe kuko uyu munsi benshi basigaye barenza 30 bagikeye ndetse rwose ntaho bataniye n’inkumi n’abasore b’imyaka 20.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe abategarugori 10 bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, barengeje imyaka 30 y’amavuko, ariko bakaba ari urugero rwiza rw’uko imyaka ari imibare.
10. Joxy Parker
Ingabire Josiane niyo mazina ye bwite, uyu ni umwe mu bategarugori bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Joxy yagiye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo ‘Ndakwizera’ ya King James, ‘Nta mahitamo’ ya King James, n’izindi nyinshi. Joxy yabaye kandi umwe mu babyinnyi b’imena ba Miss Jojo, aho we na Tizzo bari ababyinnyi be bazwi cyane.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe, ni umwe mu bategarugori bazwiho gutegura no kuyobora ibirori bibera mu tubari twiyubashye mu mujyi wa Kigali.
Joxy Parker afite imyaka 33 y’amavuko, amafoto asangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze ni ikimenyetso kivugira ko kugira imyaka irenze 30 bitabuza umukobwa kuba mwiza.


9. Anita Pendo
Uyu ni icyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda kuva mu myaka yaza 2006, Anita Pendo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo; Flash Fm, City Radio, RBA, ndetse na Kiss FM akorera kuri uyu munsi.
Anita Pendo yagiye kandi yifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Beautiful’ ya Alpha Rwirangira na Peace Jolis, ‘Byemere’ ya Butera Knowless na Vampino, ‘Ibidashoboka’ ya Butera Knowless, ‘Yayobye’ ya Social Mula n’izindi nyinshi.
Kuri uyu munsi Anita Pendo w’imyaka 39 y’amavuko ni umubyeyi w’abana babiri, ariko ntabwo bimubuza kuba ateye neza ndetse arangaza benshi nk’umukobwa ukiri mu myaka ye 25.


8. Nirere Shanel
Ni umuhanzikazi ubimazemo igihe, uyu mubyeyi w’imyaka 40 y’amavuko yabonye izuba mu 1985. Shanel azwi mu muziki Nyarwanda mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ‘Ndarota’, ‘Ngukunda Byahebuje’, ‘Nakutaka’, n’izindi nyinshi.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yashakanye n’Umufaransa Guillaume Favier mu 2021, nawe ari mu bagore b’ikimero gikerereza abagenzi.


7. Munezero Aline Bijou
Uyu ni umukinnyikazi wa filime wabigize umwuga, gukina filime ni ibintu amaze imyaka igera ku 10 akora, akaba yaramamaye muri filime zitandukanye zirimo; City Maid, Bamenya, n’izindi nyinshi.
Uyu mubyeyi w’abana babiri kuri ubu, yabonye izuba mu mwaka w’i 1994, akaba amaze kuzuza imyaka 31 y’amavuko, ariko n’ubundi uburanga bwe bucyerereza abagenzi.


6. Antoinette Niyongira
Antoinette benshi bakunze kwita Anto ni umunyamakurukazi uzwi cyane hano mu Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro bitandukanye.
Mu rugendo rwe rw’itangazamakuru Antoinette yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo; Isango Star, Radio10, ndetse na Kiss Fm akorera uyu munsi.
Uyu munyamakurukazi w’abana babiri yabonye izuba mu mwaka w’i 1993, uyu munsi afite imyaka 32 y’amavuko ndetse uburanga bwe buracyakurura uwo ari we wese.


5.Alliah Cool
Isimbi Alliance niyo mazina yiswe n’ababyeyi, gusa mu myidagaduro yo mu Rwanda azwi cyane nka Alliah Cool, uyu ni umukinnyikazi wa filime wamamaye muri filime zitandukanye yakinnye zirimo ; Nkuba, Rwasa, n’izindi nyinshi.
Alliah cool w’imyaka 38 y’amavuko yabonye izuba tariki ya 09 Gicurasi 1987, hari benshi badashobora kwemera ko iyo ariyo myaka afite kuko n’uyu munsi atemba itoto nk’inkumi iri mu myaka 25.
Ni umubyeyi w’abana b’abakobwa b’inkumi babiri ndetse n’umuhungu umwe.


4. Sacha Kate
Agasaro Sandrine niyo mazina ye bwite, gusa mu myidagaduro Nyarwanda azwi ku mazina ya Sacha Kate, uyu ni umutegarugori wabayeho umuhanzi mu muziki nyarwanda, aho yaririmbye izirimo ‘Igikwiye’ yahuriyemo n’umuraperi Danny Nanone.
Si aha gusa kuko uyu munsi uyu mutegarugori ajya mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo za bahanzi Nyarwanda, nko muri 2020, Bruce Melodie uri mu bagezweho mu Rwanda yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo ye Saa Moya.
Uburanga bwe ntibwihishira kugera ku rwego umuraperi Riderman yabishyize mu nyandiko ye mu ndirimbo Rihanna yakoranye n’itsinda rya urban Boyz mu mwaka w’i 2015.
Sacha Katee kuri ubu ufite abana babiri, uburanga bwe ntibwihishira ku buryo uwariwe wese ashobora kuguhakanya umubwiye ko afite imyaka 35 y’amavuko.

3. Shaddyboo
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ni umwe mu bakobwa b’ikimero bakurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, ariko akaba abifatanya no kujya mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’umuziki nyarwanda.
Shaddyboo w’imyaka 33 y’amavuko yavutse mu 1992, kuri ubu afite abana b’abakobwa babiri ndetse ni urugero rwiza ko umugore wiyitayeho ikijyanye no gusaza aba agiteye umugeri.

2. Kate Bashabe
Uyu rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga ariko wigeze no gutwara ikamba rya Nyampiga w’Akarere ka Nyarugenge mu 2010 yabonye izuba mu mwaka w’i 1990 kuri uyu munsi akaba afite imyaka 35 y’amavuko.
Bitewe n’uburanga bwe ndetse n’uburyo asa neza ni urugero rwiza ko burya koko imyaka ari imibare.


1.Butera Knowless
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc benshi bazi mu buhanzi Nyarwanda nka Knowless, yabonye izuba tariki ya 01 Ukwakira 1990, kuri ubu akaba afite imyaka 35 y’amavuko.
Kuva yakwinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda kugera ku munsi wa none impano ye n’ubwiza bwe ntawubishidikanyaho.
Yashakanye na Ishimwe Clement utunganya imiziki mu nzu ya Kina Music ndetse babyarana abana batatu.








