sangiza abandi

Imyaka 30 ya IBUKA: Ibyagezweho mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Umuyobozi wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, yashimangiye ko uyu Muryango wagiye ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye mu rugendo rwo kwiyubaka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka Igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, mu gikorwa cyo kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 ishize Umuryango IBUKA ushinzwe, cyitabiriwe na Madamu Jeannete Kagame.

Dr Gakwenzire yavuzeko IBUKA yagize uruhare mu gushyiraho uburyo butanga ubutabera ku bazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati “Mu rwego rw’ubutabera, IBUKA yagize uruhare mu gushyigikira Inkiko Gacaca n’imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Yanagize uruhare mu gushaka abatangabuhamya no gutanga amakuru mu manza zibera mu mahanga.”

Yavuze kandi ko IBUKA yagize uruhare mu gushaka abatangabuhamya no gutanga amakuru mu manza zibera mu mahanga.

Mu rwego rwo kwibuka, IBUKA yagize uruhare mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside, guhanga indirimbo n’ibindi bikorwa bigamije kurinda no gusigasira amateka

 Dr. Philibert Gakwenzire, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu gufasha uyu muryango kugera ku ntego zawo mu nzego z’uburezi, ubuzima, amacumbi ndetse n’imishinga yo kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibyo byatumye umubare munini w’abarokotse Jenoside ubasha kugendana n’abandi Banyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.”

Muryango IBUKA washinzwe mu 1995  hagamijwe kubaka ubudaheranwa bw’abanyamuryango bayo no kubaka Umunyarwanda.  Washyizweho mu rwego rwo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo ndetse no guharanira ko itazasubira ukundi.

Photos:

[fluentform id="3"]