Imyaka 35 irashize, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, ahawe ubusaseridoti kuko yabaye Padiri tariki ya 8 Nzeri 1990.
Ni ubupadiri yahawe na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, ubwo yagiriraga urugendo mu Rwanda.
Kambanda ni muntu ki ?
Cardinal Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira i Nyamata muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 65 y’amavuko.
Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31 barimo na Kambanda, mu Misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya.
Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Icyo gihe yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo.
Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.
Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Sitade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019, byitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abayobozi batandukanye bo mu nzego nkuru za Leta ndetse n’abahagarariye amadinini n’amatorero.
Kambanda yagizwe Cardinal kuwa 28 Ugushyingo 28 Ugushyingo 2020, I Roma.
Tariki ya 06 Ukuboza 2020, mu Rwanda muri Kigali Arena, habaye igitambo cya Misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Cardinal wa mbere mu mateka, ari we Karidinali Antoine Kambanda .
Iki gitambo cya Misa cyanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Cardinal Kambanda ku wa 16 Ukuboza 2020 yaje gutorerwa kuba umwe mu bagize ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa ry’abantu ku Isi.








