Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakiriye Intumwa Nkuru y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Anita Kiki Gbeho.
Uyu muhango wo kumwakira wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS giherereye ku nkengero z’umujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo, ku wa Kabiri, tariki 28 Mata 2026.
Ingabo z’u Rwanda zari kumwe n’ingabo zituruka Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal, aho bakiriye Anita Kiki Gbeho mu birori bya gisirikare byaranzwe n’akarasisi.
Nyuma y’ibi birori n’akarasisi, Anita K. Gbeho, yakiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo abayobozi ku cyicaro gikuru cya UNMISS, abakozi batandukanye, abasirikare n’abapolisi bakorera muri UNMISS, abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga ikorana na UNMISS, ndetse n’abakozi bo mu nzego za gisivili.
Anita Kiki Gbeho aherutse gushyirwaho n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, nk’ intumwa imuhagarariye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’ Epfo.
Yasimbuye Nicholas Haysom witabye Imana ku wa 18 Werurwe 2026.











