Umuyobozi mukuru w’ Inzego z’ Umutekano z’ u Rwanda (RSF) mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj Gen Vincent Gatama ku wa 20 Ukuboza 2025, yakiriye Brig Gen Tomás Francisco João Mponha, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambique (FADM), i Mocimboa da Praia.
RDF yavuze ko impande zombi zasuzumiye hamwe uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Cabo Delgado
Yagize iti” Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzumira hamwe uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Cabo Delgado no kwakira Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za FADM uherutse kwimura ibiro bye, avuye i Pemba akabijyana i Mocímboa da Praia ndetse no kongera gushimangira ubufatanye bukomeye buri hagati y’impande zombi mu kurwanya iterabwoba muri iyo ntara.”
Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah wa Jamaah.
Ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda ni ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kandi zisa n’izamaze kubigeraho, kuko ibice byose bya Cabo Delgado zigenzura byamaze kubohorwa.









