Ingabo z’u Rwanda zemeje ko ntaho zihuriye n’imyigaragambyo imaze iminsi ibera i Maputo muri Mozambique, nyuma y’amakuru yavugaga ko zaba ziri guhosha imyigaragambyo muri uyu murwa mukuru.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga, washimangiye ko aya makuru nta shingiro afite.
Ati” Nabwo aribyo twe turi muri Cabo Delgado. Uduce dukoreramo twose turazwi ni Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe. Utwo nitwo duce baduhaye.”
Akomeza avuga ko nta musirikare w’u Rwanda urakandagira i Maputo, kuko bari mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba ziri muri Cabo Delgado, bidafite aho bihuriye n’imyigaragambyo iri mu murwa mukuru.
Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko abakwirakwiza amakuru y’ibihuha batifuza amahoro, ko ari “abashaka kugaragaza ko nyine Leta ya Mozambique itagifite ubushobozi ariko twe ntabwo ibyo bitureba.”
Imyigaragambyo iri mu mujyi wa Maputo yatangijwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu, yegukanywe na Daniel Chapo wari usanzwe ku butegetsi.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko nta Munyarwanda urahitanwa n’izi mvururu, ndetse ko Leta y’u Rwanda izakomeza kwita ku Banyarwanda batuye muri iki gihugu binyuze muri Ambasade.





