Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) begukanye igikombe cy’umupira w’amaguru, begukana n’umwanya wa kabiri muri Volleyball mu mikino yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Loni wahariwe ababungabunga amahoro.
Iyi mikino yabaye ku wa 30 Gicurasi 2026, mu Kigo cya Tomping cy’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo i Juba, aho habaye imikino isoza irushanwa ryateguwe mu mupira w’amaguru na Volleyball.
Mu mupira w’amaguru, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-3) yahuye n’ikipe ya Giant Killers, igizwe n’abakozi ba Loni b’abasivili. Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa hitabazwa penaliti. Rwanbatt-3 yegukanye intsinzi kuri penaliti 9-8, ihita yegukana igikombe.
Mu marushanwa ya Volleyball, Rwanbatt-3 yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 n’ikipe y’abasirikare ba Nepal ku mukino wa nyuma.
Aya marushanwa yahuje abasirikare n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye bitanga ingabo muri UNMISS, amakipe y’abakozi ba Loni hamwe n’abaturage.
Yagize uruhare mu gushimangira ubufatanye no guteza imbere umwuka w’ubusabane hagati y’abayitabiriye.



Imikino yabaye mu mpera z’icyumweru twasoje ku wa 30 Gicurasi 2026








