sangiza abandi

Intagamburuzwa za RICA zahawe umukoro wo gukunda Igihugu no kugikorera

sangiza abandi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangije ku mugaragaro Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya gatandatu, ryitabiriwe n’abanyeshuri bashya bo mu ishuri rikuru ryo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RICA), riherereye mu karere ka Bugesera.

Mu gutangiza iri torero kuri uyu wa Mbere, Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda no kuzikurikiza mu buzima bwa buri munsi abasaba no gufatanya n’abanyeshuri banyuze mu Itorero mbere yabo mu gukomeza kumenyekanisha no kwimakaza izo ndangagaciro.

Yabakanguriye kandi gukurikira gahunda za Leta no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, by’umwihariko mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano n’izindi ngeso mbi zishobora kubangamira iterambere ry’urubyiruko n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe bw’abanyarwanda n’ubudaheranwa, Alice Kayumba, yabwiye intore ko Igihugu kibatezeho byinshi, ariko ko na cyo cyabahaye amahirwe menshi, arimo ayo gutozwa indangagaciro z’ubupfura n’ubunyarwanda bakiri bato.

Yabasabye kuzaba Abanyarwanda b’inyangamugayo, bakunda Igihugu kandi biteguye kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Intore z’Intagamburuzwa kandi zitegerejweho kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ibibi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ingeso mbi zigenda zaduka mu rubyiruko. Zanasabwe kurangwa n’ubudashyikirwa mu myigire, kwiga bashyizeho umwete no gutsinda.

Itorero Intagamburuzwa za RICA ryatangiye mu mwaka wa 2021, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’iri shuri wo kugira ngo buri munyeshuri mushya abanze anyure mu Itorero mbere yo gutangira amasomo.

Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gukomeza kubaka imyitwarire n’imyifatire myiza mu banyeshuri, nyuma y’uko hagaragaye ko abari barabanje kunyura mu Itorero bagaragazaga imyitwarire myiza n’indangagaciro zifasha mu myigire no kubana neza n’abandi.

Kuva icyo gihe, Itorero ryabaye umusingi ukomeye mu kwakira no gutegura abanyeshuri bashya ba RICA, ribatoza ubunyangamugayo, gukunda Igihugu, gukorera hamwe no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango n’Igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]