Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR kiri mu by’ingenzi bituma u Rwanda rukomeza kugira uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko igihe cyose iki kibazo kitarakemuka, u Rwanda ruzakomeza kukibona nk’ikibangamiye umutekano warwo.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bimaze imyaka irenga 30, kandi ko hakomeje kubaho imishyikirano n’ingamba zitandukanye, ariko ko kugeza n’ubu ikibazo kikaba kitarakemurwa mu mizi.
Yagize ati “Mu by’ukuri, aya makimbirane yatangijwe na Congo ubwayo. Yakoranye n’abandi kugira ngo intambara muri Congo itangire, kandi gahunda yari ihari kuva mbere yari iyo kubishyira ku Rwanda. Mwebwe, mutiriwe muvuga amazina cyangwa ibindi, mushobora kugerageza kureba aho abo bantu barwana bakomoka. Baturutse he? Baturutse mu Rwanda?
“Niba musanze baraturutse mu Rwanda, wenda byaba bifite ishingiro ryo kuvuga muti: “Yego, ariko hari ikintu u Rwanda rutatubwira.” Ni ukuvuga ko batubwira igice kimwe cy’inkuru gusa. Mushakishe, mubyigenzurire.”
Yavuze ko hari abagerageza gusobanura ikibazo bavuga ko u Rwanda ari rwo ntandaro yacyo, ariko ko hari impande nyinshi zagize uruhare mu bibazo byo muri aka karere, zirimo Congo, ibihugu by’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Ku bijyanye n’intambara iheruka kongera gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari rwo rwatangije ayo makimbirane, ahubwo ko hakwiye kurebwa inkomoko y’abagize uruhare muri iyo mirwano n’impamvu zatumye Abanye-Congo bafata intwaro.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ikibazo u Rwanda rumaze imyaka myinshi rugaragaza ari umutwe wa FDLR ikorera muri Congo. Yavuze ko mu gihe icyo kibazo kidakemutse, u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rushoboye mu kurinda abaturage barwo.
Yavuze ko hari abashaka kwegeka ibibazo byose ku Rwanda avuga ko n’ubundi iyo ruba rutari aho ruri n’ubundi ibyo bibazo byari kuba bihari.
Yagize ati “Ni nk’aho bavuga ko iyo u Rwanda rutabaho, cyangwa iyo haboneka uburyo bwo kurwimurira ahandi, bakarushyira ku kirwa kiri mu Nyanja ya Pasifika cyangwa mu Nyanja y’u Buhinde cyangwa ahandi, hanyuma tukarukura hano, ngo ibyo byaba ari igisubizo.”
Yanenze kandi uburyo ibihano mpuzamahanga byagiye bikoreshwa, avuga ko hari igihe bifatirwa abagerageza kurwanya FDLR aho guhana uyu mutwe n’abawushyigikira. Yavuze ko ibihano bishobora kongera ibibazo bisanzwe bihari aho gukemura impamvu zabyo.
Yavuze ko hari abavuga ko u Rwanda rugira FDLR urwitwazo rwo kijya gusahura amabuye by’agaciro muri Congo kandi nyamara uyu mutwe waragiye uhungabanya umutekano w’u Rwanda igihe kirekire.
“Ntekereza ko u Rwanda ari rwo rurema iki kibazo nk’urwitwazo rwo kujya kwiba amabuye y’agaciro muri Congo.” Izo ni zimwe mu mpaka n’imvugo zagiye zivugwa.
Yavuze ko intangiriro y’aya makimbirane atari u Rwanda ariko ko rwagiye rushyirwa muri iki kibazo avuga ko kibazo u Rwanda rufite cyabayeho kuva kera aro FDLR.
Yagize ati “Nabivuga inshuro ijana. Kandi niba ikibazo cya FDLR kidakemutse, birumvikana ko u Rwanda ruzahora rugira uruhare muri iki kibazo. Nta yindi nzira. Ibi ni ibintu tumaze imyaka 30 tuvuga”.
Yakomeje ati “Niba mudashaka ko u Rwanda rugira uruhare muri iki kibazo, niba ntawe ushaka ko hakomeza kuvugwa ngo “u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda”, kandi ngo u Rwanda ntirugire icyo ruvuga kuri iki kibazo, kuki mutakuraho iki kibazo cya FDLR mukareba niba koko u Rwanda rukoresha icyo kibazo nk’urwitwazo?
Yashimangiye kandi ko u Rwanda rushaka amahoro kandi ko rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu mu kuyagarura mu bice bitandukanye bya Afurika.
Ati: “U Rwanda turashaka amahoro. Ku buryo twiteguye kuyaharanira.”







