Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko kuba muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo harakunze kurangwa n’ikibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko mu mujyi wa Goma, uhana imbibi n’u Rwanda, byadindije ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Gisenyi .
Mulindwa yavuze ko indege zikoresha ikirere gisangiwe zigomba kuba zujuje amabwiriza akaze y’umutekano.
Ati ” Umutekano mucye uri mu gihugu duturanye ( RDC) , ni kimwe mu bikomeje gutinza ifungurwa ry’ikibuga cy’indege kubera ko cyegereye cyane umupaka .”
Gusa kugeza ibice bituranye n’u Rwanda by’umujyi wa Goma biratekanye kuko nta mirwano iheruka kuberamo kuva mu mwaka ushize umutwe wa AFC/M23 wafata uyu mujyi.
Hari ikizere ko kigiye gufungurwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu yemeje ko imyiteguro yo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Gisenyi , igeze ku musozo .
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa , yavuze ko imirimo yo gusana iki kibuga cyari kimaze igihe kidakora yatangiye umwaka ushize wa 2025, ubu igana ku musozo.
Mulindwa avuga ko hari ibimaze gukorwa birimo gushyira ibimenyetso ku muhanda w’indege , kukizitira, no gushyiraho ibikoresho biyobora indege kugira ngo zibashe kugwa no guhaguruka neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa abwira The Newtimes , yagize ati “Twari twiteze ko ikibuga kizaba cyatangiye gukora mu Kuboza 2025. Imyiteguro yatangiye muri 2025, hibandwa ku kuvugurura ibikorwaremezo by’ingenzi kugira ngo byuzuze ubuziranenge n’umutekano bikenewe.”
Uretse imirimo igaragara, Meya Mulindwa yavuze ko ubu barimo kurangiza n’ibisabwa bitari iby’ubwubatsi, birimo kuvugurura inzira zo mu kirere, kugenzura ibijyanye n’amategeko ku bufatanye n’izindi nzego bireba.
Meya yagaragaje ko gufungura iki kibuga bizazamura ubukerarugendo n’ubucuruzi muri Rubavu, dore ko ari hamwe mu hantu hasurwa cyane kubera ikiyaga cya Kivu.
Yavuze ko bamwe mu bakerarugendo n’abashoramari bahitamo indege kugira ngo bazigame igihe, cyane ko urugendo rwo mu muhanda ruva i Kigali rujya i Rubavu ari rurerure.
U Rwanda kuri ubu ruteganya ko ruzunguka ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu karere ka Bugesera ariko ibindi bibuga by’indege bya Rubavu na Musanze bikavugururwa , bikongera gukora.







