sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yasabye Leta ingamba zihariye nyuma yo kwemeza amasezerano ya Washington

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahaye leta inama zigamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano hagati ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ayo hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ibi bije nyuma y’uko iyi nteko yemeje kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata 2026 imishinga y’amategeko yemeza aya masezerano.

Izi nama zatanzwe n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko utabashije kwitabira iyi nama akohereza inama zisomwe mu nteko rusange n’umuvugizi wayo, Jacques Djoli, nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye z’igihugu.

Ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye na Amerika, Aimé Boji yasabye Leta kwihutisha kunoza ubucuruzi n’ishoramari kugira ngo igihugu gikurure abashoramari benshi.

Yanasabye gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha aya masezerano mu baturage, ndetse no gushyiraho itsinda ryihariye rihuriweho n’inzego zitandukanye rishinzwe gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ku rundi ruhande, ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, inteko yasabye ko hakorwa ivugururwa rya gahunda y’ibikorwa bya gisirikare (CONOPS), rigahuzwa n’igihe ndetse hakongerwamo ingamba zo gukosora ibitagenda neza.

Yanasabye ko hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego za Leta rishinzwe gukurikirana ayo masezerano, ndetse no gushyiraho uburyo bukomeye bwo kugenzura iyinjizwa ry’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu gisirikare cya Leta.

Abadepite basabye kandi ko hajyaho gahunda zo kumenyekanisha ayo masezerano mu baturage kugira ngo bayumve kandi bayagire ayabo.

Iyi mishinga y’amategeko yemejwe igiye koherezwa muri Sena kugira ngo isuzumwe ku nshuro ya kabiri, mbere y’uko yemezwa burundu hakurikijwe amategeko agenga inzira y’ishyirwaho ry’amategeko muri RDC.

Photos:

[fluentform id="3"]