Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko igiye gutangira kuvugurura inyubako zikoreramo inkiko z’ibanze kuko inyinshi zitajyanye n’igihe, ndetse no kubakira izigikodesha inyubako.
Abatuye mu karere ka Nyagatare bavuga ko urukiko rw’ibanze rwa Gatunda bahererwamo serivisi z’ubutabera rushaje cyane, kandi ari ruto ukurikije ko rukoreshwa n’imirenge itandatu yo muri aka karere.
Bivugwa ko uru rukiko rwibanze rwa Gatunda rwahoze ari Komine Muvumba, rwubatswe mbere y’umwaka w’1970, kugeza ubu ibikoresho byahubatse mu myaka 50 ishize birimo amabuye, amatafari, amabati n’ibindi aribyo bikiriho.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagarutse kuri iki kibazo ubwo hasozwaga umwiherero w’abagize urwego rw’ubutabera mu Rwanda, wabereye mu karere ka Nyagatare.
Minisitiri Ugirashebuja yabwiye itangazamakuru ko Minisiteri ayoboye ifite gahunda yo kuvugurura inyubako zitangirwamo serivisi z’ubutabera, zirimo inkiko kuko bigaragara ko zishaje.
Amakuru avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Gatunda kuri ubu rwakira imanza zigera kuri 200 buri kwezi, ruri muri enye zizabanza kuvugururwa.
Kurundi ruhande hari n’inkiko zikorera mu bukode zirimo Urukiko rw’ikirenga rukodesha arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, kandi sirwo gusa kuko n’urwubucuruzi ndetse n’ubugenzuzi byose bikodeshwa, iki kikaba ari ikibazo Minisiteri ivuga ko kizakemurwa vuba kuko babibona nk’umutwaro.





