Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda asanga Guverinoma n’izindi nzego bireba zikwiriye kwita ku bana bafite indwara ya Otizime (Autisme) mu buryo bwihariye, byaba mu buvuzi no mu burezi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, mu Nama Nyunguranabitekerezo yahuje abasenateri, abayobozi mu nzego za Leta n’impuguke mu buzima, yari igamije kureba icyakorwa ngo imibare y’abafite iki kibazo idakomeza kwiyongera.
Otizime ni ubumuga bwo mu mutwe butuma umuntu agorwa no gusabana n’abandi, kuvugana, ndetse no kwitwara mu buryo busanzwe. Ibimenyetso bitangira kugaragara ku mwana akiri muto, ahanini hagati y’amezi 8 n’imyaka 2.
Nyuma y’ibiganiro byahuje inzego zitandukanye, Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda yavuze ko bitarangiriye aho, hagiye gukurikiranwa iki kibazo, asaba izo nzego bireba kwihutira gufasha mu buryo bwihariye abana bafite iki kibazo kubona ubuvuzi ndetse n’uburezi.
Ati “Otizime ni ikibazo kiremereye igihugu koko. Iki kibazo tugiye kugikurikirana, ibi biganiro ntabwo birangirira aha. Tuzakurikirana ibiri gukorwa tubiganireho, dutange inama tunagenzure inzego za leta zibifite mu nshingano turebe uko bikorwa.”
Perezida wa Komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage, uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko, Hon. Umuhire Adrie, avuga ko iki kibazo cyiganje cyane hirya no hino mu baturage ariko biteye impungenge kuba n’umuryango w’ufite icyo kibazo utamenya ko ari uburwayi ngo umuvuze, asaba ko iyo myumvire yahinduka.
Ati “Hari igihe umubyeyi atekereza ko ari nk’imyuka mibi cyangwa ibindi, atari uburwayi ndetse kuba yamujyana kwa muganga ngo avurwe bikaba ikibazo, ahubwo bakagana ubuvuzi bwa gakondo.”
Uburemere bw’iki kibazo kandi bunagaragarira mu nzego z’ubuvuzi aho mu 2024 abantu hafi 800 bagannye amavuriro bisuzumisha ibibazo bya otizime n’izindi ndwara ziza ziyiherekeje. Ni mu gihe mu 2025, inzego z’ubuvuzi zakiriye abasaga 1000.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Gishoma Darius, yavuze ko iyi mibare igaragaza ko hari abamaze gusobanukirwa ubu burwayi ndetse bakagana inzego z’ubuvuzi, ikaba ari intambwe ikomeye iri guterwa.
Ati “Nubwo bigaragara ko hari aho bikigoye ariko imibare y’abari kwegera inzego z’ubuzima iri kugenda yiyongera.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yijeje ko hari ikiri gukorwa kugirango abana bafite ikibazo cya otizime na bo babashe kwiga nk’abandi mu rwego rwo kubafasha kubona uburezi no gukura mu bwenge.
Ati “Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), hateganywa kubaka ishuri ridaheza muri buri ntara, rizajya ryakira abafite ikibazo cya otizime ndetse n’ubundi bumuga, butabemerera kwiga mu yandi mashuri hamwe n’abandi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abana b’abahungu ari bo baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’iki kibazo cya otizime kurusha ab’abakobwa.










