sangiza abandi

Inzobere mu iperereza z’u Rwanda na RDC zemeje gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe wa FDLR

sangiza abandi

Inzobere mu iperereza z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC babifashijwemo niza Angola, bemeranyije gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iki gikorwa cyabereye i Luanda muri Angola, ku wa 30 Ukwakira 2024, gikurikiye amasezerano yari yasinywe n’intumwa z’amahoro ku mpande zombi, agamije guhashya umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Aya masezerano yari gusinywa tariki 14 Nzeri 2024, iki gikorwa gisubikwa n’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yanze gushyiraho umukono buvugwa ko yari ahawe aya mabwiriza na Perezida Felix Tshisekedi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje icyari cyateye isubikwa ryisinywa ryayo masezerano icyo gihe, ndetse ubwo yari mu kiganiro na RBA yagaragaje ko icyizere cyo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro ari gike bitewe n’ubushake buke abonana intumwa za RDC.

Nyuma y’uko yo intumwa mu iperereza zemeranyije kuri gahunda y’uburyo bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDRL, biteganyijwe ko tariki ya 16 Ugushyingo 2024, Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba bazongera guhurira i Luanda basuzuma iyi raporo yateguwe ndetse bayishyiraho umukono.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]