sangiza abandi

Irebere ubwiza n’ikimero cya Natasha ubitse umutima wa Kimenyi Yves kuri ubu

sangiza abandi

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka bihwihwiswa ko Kimenyi Yves watandukanye n’umugore we Muyango Claudine, yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya, kera kabaye Kimenyi yaje kubyemeza ku mugaragaro.

Ni mu kiganiro cyabaye imbonankubone ‘Live’, kuri TikTok, mu ijoro ryakeye tariki ya 06 Gicurasi 2026 aho uyu wahoze ari umunyezamu mu makipe nka Rayon Sports na APR FC yemeje ko kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umugore witwa Natasha.

Muri iki kiganiro Kimenyi Yves yabajijwe niba Natasha ari umukunzi we, maze ahita abyemeza adaciye ku ruhande. Ati “Ni uwa nyawe.”

Aba bombi kuri ubu iyo usuye imbuga nkoranyambaga zabo, usanga bakurikirana ‘Follow’, Natasha wigaruriye Kimenyi Yves ntabwo ari umuntu usanzwe abarizwa mu ruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Ikindi kizwi ni uko atuye muri Australia, ndetse na we akaba yashimangiye ko ari mu rukundo na Kimenyi Yves asobanura nk’umugabo mwiza ukunditse, kandi buri mugore wese yakwifuza.

Muri iki kiganiro Natasha yakomeje avuga ko urukundo rwe na Kimenyi Yves rukomeye nk’inyundo aho yatangaje ku mugaragaro ko bafitanye abana b’impanga.Ati “Ni impanga ze inshuro ebyiri, hari uzirwanira ngo nzimuhe?”.

Umwaka urashize Kimenyi Yves atandukanye n’uwahoze ari umugore we, Muyango Claudine gusa aba bombi bakaba baremeranyije kujya bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana bafitanye w’umuhungu witwa , Kimenyi Miguel Yanis.

Irebere uburanga n’ikimero cya Natasha ubitse umutima wa Kimenyi Yves ubu

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]