Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza ko izaburana n’u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi,PCA , irusaba kubutegeka kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe.
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzaba tariki ya 18 Werurwe 2026, aho banyamategeko b’u Rwanda n’ab’u Bwongereza bazahurira rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi.
Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono icyo gihe.
Ubwo Sir Keir Starmer yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano, asobanura ko adashobora gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira batagira ibyangombwa bacyinjiramo, bakoresheje ubwato buto.
Leta y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Starmer, kubera ko yagifashe hatabanje kubaho ubwumvikane, ishimangira ko ibyakozwe na Guverinoma y’u Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko yahagaritse aya masezerano imaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’Amapawundi, rwifashishaga mu myiteguro yo kwakira aba bimukira byavugwaga ko babarirwa mu bihumbi.
Amakuru avuga ko uru rubanza ruzabera mu ruhame, aho abantu bashobora kuzarukurikira imbonankubone cyangwa bifashishije ikoranabuhanga.
Ikinyamakuru GB News giherutse gutangaza ko umunyamategeko Verdiram KC ukorera mu kigo ‘Twenty Essex’ ari we wunganira u Rwanda muri iyi dosiye, mu gihe u Bwongereza bwo bwunganirwa na Ben Juratowitch.
Amafaranga yishyuzwa akaba ari ayo kugeza muri Mata 2025.
The NewTimes ivuga ko umujyanama mu bya tekiniki wa Minisitiri w’Ubutabera , Michael Butera, asobanura ko u Rwanda rushaka ko amategeko mpuzamahanga akurikizwa, kandi ko amasezerano hagati y’ibihugu agomba kubahirizwa mu kuri no mu bwizerane.
U Rwanda ruvuga ko rwashatse gukemura iki kibazo mu nzira za dipolomasi mbere yo kwitabaza urukiko ariko ntibyakunda.
Butera asobanura ko ibijyanye no gusesa amasezerano bikorwa ariko ibyo Ubwongereza rwari rwaremeye rwagombaga kubanza kubikora.
Ati “Ibi byatangajwe mbere y’uko hakoreshwa ingingo ziteganywa n’amasezerano zerekeye kuyasesa burundu. Mu mategeko mpuzamahanga, gusesa amasezerano bireba ibizaba mu gihe runaka ariko ntibihagarika inshingano zari zaramaze kuba mu gihe ayo masezerano yari agifite agaciro.”
U Rwanda rurashaka ko hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga, hamenyekana mu buryo bw’amategeko uburenganzira n’inshingano za buri ruhande nk’uko bikubiye mu masezerano.





