Itorero ribyina gakondo mu Rwanda, Inyamibwa AERG, rigeze kure imyiteguro y’Igitaramo ‘Inka’ kizaba tariki ya 15 Werurwe 2025, muri Kigali Conference and Exhbition Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Mu gihe habura iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, Umunota wasuye Inyamibwa muri Camp Kigali ahari gukorerwa imyitozo yo kubyina no kwitegura guserukana umucyo ku munsi iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake kizaberaho.
Igitaramo ‘Inka’ kigiye gukurikira icyiswe ‘Inkuru ya 30’, Inyamibwa zakoze mu 2024. Ni igitaramo cyabaye icy’amateka, kuko ni ryo torero rya mbere ryari ritaramiye muri BK Arena, ndetse cyitabiriwe n’abantu hafi ibihumbi 10.
Akarusho kandi iki gitaramo cyitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rodrigue Rusagara, yabwiye The New Times ko igitaramo bahisemo kucyita ‘Inka’ bagira ngo bashimangire isano riri hagati y’inka n’Umunyarwanda kuva mu bihe byo hambere, kuko isobanura indangagaciro y’umuco wo kugabana, amasezerano, imigisha n’ubumwe.
Yagize ati “Inka mu Rwanda zenda gusa n’abantu. Dufitanye igihango na zo. Ntibisanzwe kubona ibirori mu Rwanda aho ikintu kijyanye n’inka kidahari mu buryo runaka. Twakiriye tubikuye ku mutima kubaho kw’inka mu buzima bwacu bwa buri munsi. Inka zifite igisobanuro gikomeye kandi cy’ukuri mu muco w’u Rwanda.”


Yanavuze ko Igitaramo “Inka” kizabera muri Camp Kigali kubera Itorero Inyamibwa ryifuza kuzakora imyiyereko y’inka nk’uko izina ryacyo ribivuga.
Itorero Inyamibwa rimaze imyaka 25, ryashinzwe n’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari muri AERG, rifite intego yo guteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’Inyamibwa ushobora kuyasanga kuri www.Inyamibwa.rw, ni ibihumbi 5000Frw, 10,000Frw, 20,000Frw, 35,000Frw, na 300,000Frw ku meza y’abantu 8.
Ushobora kandi kuzakurikirana iki gitaramo cyose Imbonankubone ku rubuga rwa www.irebero.com. Sura uru rubuga wiyandikishe ukoresheje (nimero cyangwa email), uzabashe kuryoherwa n’iki gitaramo.










