Perezida Kagame yavuze ko mu nsengero hagikorerwamo amanyanga arimo ubutekamutwe bugamije kwiba abakirisitu bityo izifunzwe zitagakwiye gufungurwa.
Yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko atabona uruhare rw’insengero mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo intambara, ubushomomeri n’ibindi .
Ati ” Iyo biba jyewe nta nsengero nafungura n’imwe. Muri ibi byose twavugaga biri ku Isi n’ubugarije igihugu, insengero zifitemo uruhare ki? jyewe ibyo mbona huzuyemo ububandi gusa. “
Yakomeje agira ati “Kurwana n’ububandi bari mu nsengero nta mpuhwe mbifitiye na busa . Ubu twiriwe tuganira ibintu by’insengero ? Mwagiye guhinga, mworore. Gusenga, nushake usengere kuri telefoni.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame akomoza ku nsengero zifunzwe kubera kudakurikiza amategeko.
Ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Mutarama 2024, yavuze ko ikibazo cy’insengero zafunzwe , abazikuriye, bakwiye kubahiriza ibisabwa.
Ati “Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu nabo izo mpamvu bamwe wenda ntibazemeye, ariko hari benshi bazemeye, uravuga ko hari abazujuje, ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje, kandi ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”
Yavuze ko atumva impamvu insengero ziba ikibazo by’umwihariko mu bihugu bya Afurika, yemeza ko abashora Abanyafurika muri ibyo bibazo baba bifuza kubarangaza no kubarindagiza.
Ati “Ikibazo cy’insengero cyavuzweho byinshi ariko iyaba abantu namwe mwajyaga mu mizi y’ikibazo mukagisesengura, ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo, kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo.”
Yongeyeho ati “Abantu bigiriye mu bintu biraho by’icyuka, n’ababibashoramo bifuza kubaranganza ngo Abanyafurika murindagire, mujye mu bintu nk’ibyo ngibyo.
Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwagaragaje ko muri gahunda y’ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero ibihumbi 14; izingana 7,709 zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.





