Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko gihangayikishije leta ndetse ikomeje guhangana nacyo ariko ko kitazakemurwa hashingiwe ku marangamutima ahubwo gikwiye kurebwa mu ishusho ngari ahanini ku ingano y’umusaruro w’ibyo igihugu gifite.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amatageko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.
Minisitiri Nsengiyumva yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro ku masoko biterwa n’impamvu ebyiri harimo izituruka hanze n’iz’imbere mu gihugu.
Ku mpamvu z’iz’turuka hanze Minisitiri w’Intebe yabwiye Inteko ko n’ubwo ibiciro ku masoko bitagabanutse kandi igihugu cyarashyizeho gahunda zo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu bitandukanye nka Oman, ariko nanone ingamba za leta zatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bidakomeza gutumbagira kuko hashize hagati y’amezi abiri n’atatu biri ku giciro kidahinduka.
Yagize ati “ Tumaze amezi abiri cyangwa atatu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitagabanuka cyangwa ngo byiyongere, biri kuri 2900 Frw. Iyo tureba ibijyanye n’ubukungu twirinda kujya mu marangamutima. Kuvuga ngo twabwiye abaturage ngo ibiciro bizamanuka none reka twiyeranje kimanuke,… dukwiye kugendera ku bimenyetso, tukagendera ku bintu bifatika. Igiciro tukiretse uyu munsi kikajya aho kigomba kuba n’ubundi cyagera kuri 3200 Frw na 3300 Frw”.
Minisitiri w’Intebe yavuko leta yagerageje gushaka uburyo bwinshi bwo gutumizamo ibikomoka kuri peteroli kugira ngo habema ihangana ku babyohereza ndetse binagabanye ikiguzi.
Yagize ati “ Icyo abanyarwanda akwiye kwishimira n’uko leta yatekereje kure kuko iyo tutabikora gutyo ubu igiciro kiba kigeze kuri 4000 Frw cyangwa se twararetse ibindi bintu dukora kugira ngo dutange nkunganire kuri mazutu. Ntabwo twakoze gutya ariko ubu aho biri ni ibintu byari bikwiye kuba ari ibyo kwishimira.”
Yavuze ko ku mpamvu zituruka hanze hari ibyo leta ishobora kuba yarwana nabyo ikabibonera igisubizo ariko ko hari aho bigera bikaba ntayandi mahitamo asigaye.
Ku bijyanye n’impamvu z’imbere mu gihugu Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ukongera umusaruro w’imbere mu gihugu kuko kugeza ubu ari muke ugereranyije n’ababikeneye ku masoko, avuga ko kugira ngo icyo kibazo gikemuka inzego zirimo ubuhinzi n’inganda bikwiye kongera ingano y’ibyo zikora.
Yagize ati “ Kugira ngo rero ibyo biciro byacu bitiyongera n’uko umusaruro w’ubuhinzi, uw’inganda nawo wiyongera. Iyo twongeye amafaranga ntitwongere ibi ngibi ni ukuvuga ko ibiciro byiyongera. Turabyumvikanaho twese dufite ikibazo cy’umusaruro, dufite ikibazo cy’inganda zigikora kuri 30, 40%, dufite ubuhinzi bw’ahantu dusarura toni ebyiri kandi dushobora kuhasarura toni 10. Uburyo bwonyine dushobora kurwanya izamuka ry’ibiciro ku buryo burambye ni uko twakongera ibintu ku isoko.”
Minisiteri w’Intebe yavuze ko uko ubukungu bwiyongera ari nako ibiciro ku isoko bizamuka bityo ko kongera umusaruro ari wo muti wo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 15,7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025.
NISR yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,4%, ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 24,2%, ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,6%.











