sangiza abandi

“Iyo zifite amahoro ziribaruka kandi zigakamwa amadovize” – Guverineri Mugabowagahunde

sangiza abandi

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kuba Umuhango wo Kwita Izina ubera mu ntara y’Amajyaruguru ari ishema n’icyubahiro kuri iyi ntara, ndetse aboneraho gushishikariza abaturiye pariki y’Ibirunga kuyirinda.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yahaga ikaze abashyitsi bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, wabereye mu Kinigi kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025.

Guverineri yavuze ko ari umwanya mwiza wo gukomeza gushishikariza abaturiye iyi Pariki gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwita by’umwihariko kuri iyi Pariki y’Ibirunga.

Ati “Umutekano w’izi ngagi urabungabunzwe ku buryo buhagije kandi burya iyo zifite amahoro ziribaruka kandi zigakamwa amadovize”

Guverineri yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, uruhare yagize mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda,by’umwiharuko mu kubungabunga Pariki y’ibirunga icumbikiye ingagi ziboneka gusa muri aka gace, mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yashimye Leta y’u Rwanda ku cyemezo yafashe cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, mu rwego rwo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kuva hatangazwa gahunda yo gusaranganya abaturage ibiva muri iyi Pariki y’Igihugu y’Ibirunga baturiye, hamaze gukorwa imishinga 695, yatwaye agera kuri miliyari 6,8 Frw, mu mirenge 12 iyikoraho.

Ibikorwa aba baturage bagejejweho birimo kubakirwa amazu, guhabwa amatungo n’ ibikorwaremezo birimo amashuri, amazi meza, amavuriro n’ibindi.

Ati “Abaturage baturiye iyi pariki, bakomeje gukorerwa byinshi byiza birimo kubakirwa inzu, guhabwa ibikorwaremezo. Iterambere ryihuse ry’Umujyi wa Musanze, uwa Rubavu na za santere z’ubucuruzi, mwabonye bifitanye isano ya hafi n’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Akomeza avuga ko abacuruzi n’abandi bikorere bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara. Yashimangiye ko bazakomeza gukangurira abaturage kubungabunga umutekano w’iyi pariki, ingagi ziyirimo ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima bihaboneka.”

Ibi byose bijyana n’insanganyamatsiko y’umuhango wo Kwita Izina kuri iyi nshuro ya 20, yagiraga iti “Umurage wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hitawe ku baturage, hanagamijwe kugenera ubuzima bwiza abazadukomokaho bose”

Photos:

[fluentform id="3"]