sangiza abandi

Jacky aba ari mansera, Bull Dog ari padiri- Udushya mu ndirimbo Jay C yashyize hanze

sangiza abandi

Umuraperi Muhire Jean Claude uzwi nka Jay C yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yari amaze iminsi ararikira abakunzi be yise “Oh Dieu”, igaragaramo bambaye imyambaro y’abapadiri n’abamanseri.

Mu mpera za Kanama nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Jay C arikumwe na BullDog ndetse na Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, bambaye imyambaro y’abihayimana, ibi byavugishije benshi.

Gusa aya mafoto akijya hanze Jay C yasabye abantu ko bategereza bakazumva ubutumwa nyirizina buzaba bukubiye mu ndirimbo uyu muhanzi yiteguraga gushyira hanze, bakirinda guca urubanza bagendeye ku byo babonye mu mafoto.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo Jay C yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo nshya ku rukuta rwa Youtube, amashusho agaragaramo umuraperi mugenzi we akaba n’inshuti ye magara, Bulldogg aho baba ari abapadiri, mu gihe  Jacky umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga aba ari mansera.

Muri iyi ndirimbo n’ubwo aba bombi baba bambaye iyi myambaro, gusa ibikorwa byabo biba bidahwitse aho usanga bigizwe cyane n’ubusambanyi ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

Muri iyi ndirimbo ‘Oh Dieu’, Jay C aba asaba Imana kumufasha kuva mu byaha, ikamumurikira akabasha kunyura mu nzira iboneye, asaba buri wese uzayumva ko akwiye kureka ingeso mbi cyangwa se indi myitwarire mibi yimitse, akegurira ubugingo bwe Imana.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’abahanga mu gutunganya indirimbo aribo Ayo Rush na Track Slayer, ni mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Director Sixte.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA JAY C “OHH DIEU”

Photos:

[fluentform id="3"]